00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TBB yikomye abayifitiye inzika kubera Primus Guma Guma

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 28 March 2016 saa 01:00
Yasuwe :

Abahanzi bagize TBB bavuze ko batishimiye na gato ‘ab’imitima mibi’ bavuga ko iri tsinda ridakwiriye guhatanira Primus Guma Guma Super Star, banikomye itangazamakuru ryabitambitse mu matora.

Mu gitaramo cya Asinah baraye bitabiriye ku Kicukiro, MC Tino yavuze kenshi ko ‘atishimiye na gato uburyo igice kimwe cy’itangazamakuru cyarwanyije itsinda rya TBB’ mu matora yo guhitamo abahataniye PGGSS ya 6.

Yagize ati “Turabizi, twarabibonye benshi ntibashakaga ko tujyamo ariko Imana yarabikoze TBB yanditse amateka. Turi mu irushanwa ntacyo aba-haters [abanzi] badukoraho.”

Igitaramo kigezemo hagati, MC Tino yasabye DJ guhagarika umuziki ngo avugane n’abafana. Mu mvugo yuje uburakari no kumvikanisha akababaro, MC Tino yavuze ko atazigera arya iminwa mu gihe abona ko hari abantu babangamiye iterambere rya muzika.

Yavuze amazina ya bamwe mu banyamakuru ashimira bafashije TBB, ananenga yivuye inyuma abandi bose batifuzaga ko iri tsinda rijya mu irushanwa.

MC Tino yikomeye abatifuza ko TBB ijya muri PGGSS

Ati “Ndashimira aba Djs, aba Producers n’abanyamakuru bake [...] TBB barayirwanyije ariko birabananira, ko tumaze kuririmba mubonye TBB tudakwiriye kujyamo koko? Munsubize? Ni iki TBB ibura?”

Arongera ati “Itangazamakuru riri hano ribivuge, mubitangaze. Mwabyiboneye, ntabwo twagiyemo ku bw’impuhwe...”

TBB yinjiye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere, yatowe ku ijanisha rya 32.5%. TBB yanganyije amanota na Mico The Best hakoreshwa kamarampaka umubare munini wemeza ko iri tsinda ari ryo rikwiye kujya mu irushanwa.

TBB yishimiwe cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .