00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wenda nudutumira ntuzatwishyure icyo dushaka ni ukumenyekana-TBB

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 29 July 2013 saa 01:42
Yasuwe :

Itsinda TBB rizwi mu njyana ya Afrobeat, rigizwe n’abasore batatu, rigaragaza gukora cyane muri iyi minsi riravuga ko icyo bifuza mbere y’ibindi ari ukumenyekana n’aho batumirwa mu gitaramo batagamije kwishyurwa.
Ibi ni ibyatangajwe na Tino ubwo yaganiraga na IGIHE, nyuma y’igitaramo cyo kumenyekanisha indirimbo z’umuhanzi Khizz i Muhanga.
Ati “Mbibabwire rwose twaje gufasha mugenzi wacu Khizz, ariko nka TBB nudutumira kukuririmbira wenda ntuzaywishyure icyo dushaka ni ukubanza kumenyekana mu (...)

Itsinda TBB rizwi mu njyana ya Afrobeat, rigizwe n’abasore batatu, rigaragaza gukora cyane muri iyi minsi riravuga ko icyo bifuza mbere y’ibindi ari ukumenyekana n’aho batumirwa mu gitaramo batagamije kwishyurwa.

Ibi ni ibyatangajwe na Tino ubwo yaganiraga na IGIHE, nyuma y’igitaramo cyo kumenyekanisha indirimbo z’umuhanzi Khizz i Muhanga.

Ati “Mbibabwire rwose twaje gufasha mugenzi wacu Khizz, ariko nka TBB nudutumira kukuririmbira wenda ntuzaywishyure icyo dushaka ni ukubanza kumenyekana mu Rwanda”.

Ibi yabitangaje nyuma y’ibyishimo byinshi TBB yatewe n’uburyo yakiranywe ibyishimo bidasanzwe i Muhanga ku wa Gatanu26 Nyakanga, ashaka kwerekana ko n’undi wabatumira bari tayari .

Tino ati “ Byantunguye cyane, Sinari nzi ko byabaho na hano”.

Itsinda rya TBB rizwi mu ndirimbo nka "Mbwiza ukuri","Biramvuna", "Unshyira High" n’izindi, bakaba bitegura no gushyira hanze amashusho y’ indirimbo yabo "Mbwiza ukuri"

Indirimbo unshyira High ya TBB:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .