00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda TBB ririfuza kuba mu matsinda 3 akunzwe mu Rwanda

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 30 June 2012 saa 10:27
Yasuwe :

Abahanzi bagize itsinda TBB baratangaza ko bifuza kuza mu matsinda akomeye mu Rwanda, nibura mu mpera z’umwaka wa 2012.
Ibi bikaba ari byo byatumye bahindura umuvuduko bakoreragaho wo gusohora indirimbo, ubu basigaye basohora indirimbo nyinshi mu gihe gito ngo barusheho kugaragariza abakunzi babo ko bashoboye kandi ko umuziki ari impano yabo.
Tino, umunyamakuru kuri Radio ivugira i Kigali yitwa KFM 98.7 akaba n’umwe mu bahanzi batatu bagize iri tsinda, aganira na IGIHE yatangaje ko TBB (...)

Abahanzi bagize itsinda TBB baratangaza ko bifuza kuza mu matsinda akomeye mu Rwanda, nibura mu mpera z’umwaka wa 2012.

Ibi bikaba ari byo byatumye bahindura umuvuduko bakoreragaho wo gusohora indirimbo, ubu basigaye basohora indirimbo nyinshi mu gihe gito ngo barusheho kugaragariza abakunzi babo ko bashoboye kandi ko umuziki ari impano yabo.

Tino, umunyamakuru kuri Radio ivugira i Kigali yitwa KFM 98.7 akaba n’umwe mu bahanzi batatu bagize iri tsinda, aganira na IGIHE yatangaje ko TBB bamaze igihe kinini bakora icyo bari basigaje ari ugufata ingamba nyazo zo kurushaho kumenyekana. Akavuga ko imwe mu ngamba bahisemo ari ugusohora indirimbo nyinshi nziza zibyinitse bataruhuka.

Yagize ati:”Ubu twashyize hanze indirimbo nshya yitwa ’Urukundo n’indyarya’ twafatanyije na Fireman nk’ikimenyetso cyo kwereka abakunzi bacu ko turi gukora ijoro n’amanywa.”

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya ’’Coupe des Carres’’, ije nyuma y’indirimbo yabo bise ’’ Unshyira High’’ imaze igihe yumvikana henshi ku maradiyo yo mu Rwanda. Iyi ndirimbo nayo yaje ikurikira amashusho y’indirimbo zabo za kera. Imwe mu ndirimbo bamenyekaniyeho cyane ni indirimbo bise ’Ndashaka Urukundo’ baririmbanye n’umuraperi Riderman.

Iri tsinda rigizwe n’abahanzi batatu aribo: Tino, Bob, na Benjah, rikora umuziki waryo ryibanda ku njyana eshatu arizo:"Dancehall", "R’n’B" na "Hip-Hop".

TBB batangaza ko bifuza ko mu mpera za 2012 bazaba bari nibura mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda.

Umva indirimbo yabo ya nshya bise “Urukundo ni Indyarya” bakoranye n’umuhanzi Fireman (itangizwa na Jay Polly) hano munsi:



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Urukundo Ni Indyadya By TBB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .