00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TBB bahuye nta n’umwe uririmba injyana y’undi

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 15 May 2012 saa 05:06
Yasuwe :

Benshi mu bahanzi baririba mu matsinda baba bafite icyo bahuriyeho cyangwa se buzuzanya bituma bafatanya bagakorana ariko itsinda TBB rigizwe na Tino, Bob na Benjah siko bimeze kuko buri wese yahuye n’undi nta n’umwe ukora iby’undi.
Mu kiganiro na IGIHE, Tino, unasanzwe uzwi ku bu Mc n’ubu Dj, avuga ko bahuye baririmba mu njyana zitandukanye kandi ko bakoraga umuziki ku buryo butandukanye.
Yagize ati:”Tino naje ndirimba Dancehall, Bob aririmba R&B naho Benjah we aririmba Hip-Hop nuko (...)

Benshi mu bahanzi baririba mu matsinda baba bafite icyo bahuriyeho cyangwa se buzuzanya bituma bafatanya bagakorana ariko itsinda TBB rigizwe na Tino, Bob na Benjah siko bimeze kuko buri wese yahuye n’undi nta n’umwe ukora iby’undi.

Mu kiganiro na IGIHE, Tino, unasanzwe uzwi ku bu Mc n’ubu Dj, avuga ko bahuye baririmba mu njyana zitandukanye kandi ko bakoraga umuziki ku buryo butandukanye.

Yagize ati:”Tino naje ndirimba Dancehall, Bob aririmba R&B naho Benjah we aririmba Hip-Hop nuko turahura gutyo muri Studio.”

Aba bahanzi bamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Umukunzi’ bakoranya na Riderman, bavuga ko byatumye bakora injyana nyinshi kuko buri wese agerageza kugaragaza ibyo ashoboye bigatuma barushaho gukora ibihangano byinshi.

Uretse iyi ndirimbo TBB bazwi ku ndirimbo ‘Sente’ yamenyekanye ahagana mu 2010.

TBB bavuga ko guhura kwabo bagakora itsinda byari mu no rwego rwo gushyira hamwe ngo barusheho gukora ibikorwa bikagira aho bigera. Bavuga ko bashyize hamwe kandi ko bateganya kumenyekana cyane muri iki gihe mu Rwanda umuziki uri guhindura isura ukagaragaza ko ushobora no gutunga uwukoranye ubushake.

Benjah we yagize ati: ”TBB twemeza ko umuziki mu Rwanda tuwumazemo igihe kuko twahuye buri wese amaze igihe akora injyana ye yihariye. Muri Gicurasi turifuza kuzaba turi mu matsinda atatu (3) ya mbere akomeye mu Rwanda.”

Mu ntangiriro za Werurwe 2012, TBB iherutse gushyira hanze indirimbo bise “Ubwiza Bwawe”, bakaba bari gutegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo zabo zindi.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2012, TBB barushijeho kumvikana ku maradiyo mu ndirimbo bise "Unshyira High" ari nayo ndirimbo baheruka gusohora.

KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Unshyira High By TBB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .