00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MC Tino na bagenzi be bigabanyije ubuyobozi nta mwiryane

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 8 May 2014 saa 04:56
Yasuwe :

Abagize TBB, Tino, Bob na Benja, bamaze kubona ko inzira nziza yo kugera ku ntsinzi mu buhanzi bwabo ari ugukorera kuri gahunda, bahisemo kwigabanya ubuyobozi bityo buri wese akaba afite icyo ayoboye muri iri tsinda .
Mu kiganiro MC Tino yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko we na bagenzi be bamaze kwigabanya imyanya yose ishoboka mu buyobozi bw’itsinda baririmbamo rya TBB kugira ngo bakore akazi kabo nta kajagari .
Tino kuri ubu wamaze kuba umuvugizi wa TBB, yabanje gusaba abahanzi (...)

Abagize TBB, Tino, Bob na Benja, bamaze kubona ko inzira nziza yo kugera ku ntsinzi mu buhanzi bwabo ari ugukorera kuri gahunda, bahisemo kwigabanya ubuyobozi bityo buri wese akaba afite icyo ayoboye muri iri tsinda .

Mu kiganiro MC Tino yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko we na bagenzi be bamaze kwigabanya imyanya yose ishoboka mu buyobozi bw’itsinda baririmbamo rya TBB kugira ngo bakore akazi kabo nta kajagari .

Tino kuri ubu wamaze kuba umuvugizi wa TBB, yabanje gusaba abahanzi basigaye Babura ibyo baririmba bagasubiramo amagambo iri tsinda rikunda gukoresha , ko bakwiye kubihagarika bagashaka amagambo yabo y’umwimerere bavuga .

Ati, “Twebwe nka TBB tuzahora turi Danger, ariko reka mbwire abahanzi basigaye bakoresha ijambo ngo TBB ni danger mu ndirimbo zabo . Ndabinginze bakoreshe amagambo yabo, bamwe biyise Indatwa, Intwarane n’abandi, twebwe kuki tutaririmba amagambo yabo? Nibashake ibyo baririmba”

Mu itsinda rya TBB, MC Tino yafashe umwanya w’ubuvugizi bw’iri tsinda akaba ari na we ushinzwe iyamamazabikorwa byaryo . ati, “Ni nk’ukuntu ubona Polisi igira umuvugizi, uvuga mu izina ry’abapolisi bose . Niba bafashe igisambo cyangwa habaye impanuka hari umwe uba ugomba kuvugira bagenzi be. Nanjye rero Tino ni njyewe muvugizi wa TBB abandi nabo bafite ibyo bashinzwe mu itsinda ryacu .”

MC Tino mu buyobozi bwa TBB yagizwe umuvugizi w'itsinda no kuryamamaza

Akomeza agira ati, “Twafashe ingamba zikomeye hagati yacu, twigabanya imirimo kugira ngo ibintu bigende neza . Ndi umuvugizi nkanashingwa promotion y’indirimbo zacu . Bob akurikirana ibya Studio cyane naho Benja agakurikirana Producer no kumenya uko ibihangano byacu bigomba gukurikirana kugira ngo TBB dukore neza, ibintu bifite isuku kandi Abanyarwanda bakazabyakirana amaboko yombi.
Dutandukanye n’abandi bahanzi aho usanga buri wese avuga mu itangazamakuru ugasanga byabaye akavuyo, ntibahuze ibisubizo cyangwa umwe yatangaza amafuti akitirirwa bose .”

Umva hano indirimbo YAMPAYE INKA ya TBB

Mu izina rya TBB, uyu muhanzi yasabye abafana bose gukomeza kubashyigikira basaba indirimbo zabo ku maradiyo ndetse bakabasengera bakazaboneka ku rutonde rw’abahanzi bazahatanira Primus Guma Guma ya 5.

Tino, Bob na Benja bagize TBB nyuma yo gushyira hanze indirimbo Yampeye inka baritegura gukora amashusho yayo

Ati, “Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo yacu twise Yampaye inka, ubu icyo twasaba abafana bacu kugira ngo twese tuzamurane ni uko bakomeza gusaba indirimbo zacu ku maradiyo . Abanyamakuru muzibasabe kandi mugaragaze ko mudukunda, twebwe turi itsinda rya Danger, abandi bahanzi nibadakora neza tuzabacaho, ikipe nziza yishakira abafana . Nyabuneka kandi turabasabye Guma Guma y’ubutaha turashaka kuzayijyamo na Salax turashaka kuzayitwara kuko tuba twakoze .”

Reba amashusho y’indirimbo IYIZIRE ya TBB:

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .