00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TBB barakebura abahanzi nyarwanda bajya gukorera umuziki iyo bigwa

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 22 April 2014 saa 03:16
Yasuwe :

Tino, Bob na mugenzi wabo Benja, bagize itsinda rya TBB baragira inama abahanzi nyarwanda basigaye bifitemo umuco wo kumva ko indirimbo yabo izaba nziza mu mashusho ari uko bagiye kuyikorera mu bihugu bya kure.
Ibi, TBB babidutangarije nyuma yo kutugezagaho amashusho y’indirimbo bashyize hanze bise IYIZIRE aho bemeza ko mu gihugu cy’u Rwanda hari ibyiza nyaburanga byinshi byakwifashishwa mu gukora amashusho y’indirimbo ikaba nziza badatakaje umwanya n’amafaranga bajya gushakira aho gukorera (...)

Tino, Bob na mugenzi wabo Benja, bagize itsinda rya TBB baragira inama abahanzi nyarwanda basigaye bifitemo umuco wo kumva ko indirimbo yabo izaba nziza mu mashusho ari uko bagiye kuyikorera mu bihugu bya kure.

Ibi, TBB babidutangarije nyuma yo kutugezagaho amashusho y’indirimbo bashyize hanze bise IYIZIRE aho bemeza ko mu gihugu cy’u Rwanda hari ibyiza nyaburanga byinshi byakwifashishwa mu gukora amashusho y’indirimbo ikaba nziza badatakaje umwanya n’amafaranga bajya gushakira aho gukorera mu bihugu bya kure.

Abahanzi bagize itsinda rya TBB barasaba bagenzi babo kwirinda kumva ko mu mahanga ari ho hakorerwa amashusho meza gusa.

Mu kiganiro MC Tino yagiranye na IGIHE, yabanje gusangiza abafana babo imwe mu mishinga bafite nyuma y’aya mashusho harimo indirimbo nshya bazashyira hanze mu mpera z’iki cyumweru bise Yampaye inka, gutegura ifatwa ry’andi mashusho n’ibindi.

MC Tino ati “Nk’uko abafana bacu bakomeje kubidusaba, ubu TBB gahunda dufite ni ugukora uko dushoboye buri ndirimbo yacu ikajya isohoka ifite na video yayo. Abafana batubwiye ko Urban Boyz na Dream Boyz icyo baturusha ari ama videos, na Active ni byo bashaka kugeraho. Hari imishinga myinshi dufite kandi ikomeye, hari indirimbo nshyashya tugiye gushyira hanze yitwa Yampaye inka, hari n’andi mashusho tugiye gushyira hanze”

Aba bahanzi kandi, baboneyeho umwanya wo gukebura abahanzi nyarwanda bagenzi babo basigaye bajya gukorera amashusho y’indirimbo mu bihugu bya kure bashakisha ubwiza n’ireme ry’amashusho kandi mu Rwanda byose bihari.

MC Tino umwe mu bagize itsinda rya TBB

Ati, “Erega gukora indirimbo nziza si ukujya muri Amerika gushakisha amazu meza , hari benshi basigaye bajya mu mahanga ya kure gukora indirimbo kandi hano mu Rwanda dufite ibyiza nyaburanga byinshi twakoresha mu ndirimbo zacu zikaba nziza. Hari ibyaro bifite ahantu heza twakorera amashusho akaba meza tudataye umwanya wacu tujya muri za Amerika n’ahandi ntavuze gushaka amazu meza”

Kubera iyo mpamvu, TBB bafashe umwanzuro wo gukorera amashusho y’indirimbo zabo mu Rwanda kurusha uko bakumva ko mu mahanga ari ho hatuma ikundwa.
Aba basore uko ari batatu, barashishikariza bagenzi babo kurushaho gukunda iby’iwabo ndetse bakabikundisha abanyarwanda kuko ari iyo nzira nziza yabafasha kubyamamaza no mu mahanga bakamenya uko u Rwanda rumeze binyuze mu buhanzi.

Reba amashusho y’indirimbo IYIZIRE ya TBB:

MC Tino ati, “Hano iwacu hari ibintu byiza cyane mu mahanga badafite, hari imisozi myiza, ibibaya, ibiyaga, ingagi, ibi byose twabishyira mu ndirimbo zacu zigakundwa. Abo mu mahanga nabo ahubwo bagakwiye kuza mu Rwanda. Ahubwo abahanzi ntabwo bazi icyo bashaka, ntabwo bazi gushaka locations”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .