00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diana Teta azava i Burayi arangije album y’indirimbo 13 z’umwihariko

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 4 April 2017 saa 11:37
Yasuwe :

Umuririmbyi Diana Teta ugiye kumara hafi umwaka wose ku Mugabane w’u Burayi arateganya kugaruka mu gihugu amaze kurangiza umushinga wa album ya mbere ari gukorera mu Bubiligi.

Mu kiganiro na IGIHE, Teta Diana yasobanuye ko iyi album yayise ’Iwanyu’ bishingiye kuri imwe mu ndirimbo yakoze kubera urukumbuzi yifitemo nyuma y’igihe kinini atagera mu Rwanda ndetse ubutumwa buri mu ndirimbo ziyigize buri mu Kinyarwanda n’izindi ndimi z’amahanga kuko izumvwa n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange.

Yagize ati “Album "Iwanyu" ni album yanjye ya mbere igizwe n’indirimbo 13. Umwihariko wayo ni uburyo nahuje injyana gakondo y’iwacu n’izindi njyana nyafurika ndetse n’izo hirya no hino ku yindi migabane.”

Yongeyeho ati “Album nayitiriye imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album, byatewe n’urukumbuzi mfite n’ubwo ntavuga ko hashize igihe kinini ngiye ariko iwanyu aba ari iwanyu, urahakumbura byanze bikunze.”

Diana Teta aherutse gufata amashusho y’imwe mu ndirimbo zigize iyi album, yabifashijwemo n’Umufaransa witwa Sylvestre Stalin ndetse n’Umunyahongiriya Zoilly Molnar, aba bafatanyije n’irindi tsinda ry’abantu batanu kugira ngo video izasohoke inoze.

Ati “Abo twakoranye mu ifatwa ry’ariya mashusho nabahisemo bitewe n’ubushobozi bafite, hari imishinga nyinshi dufitanye ariko iyi ni yo igiye gusohoka mbere. Ku bijyanye n’amajwi nkorana bya hafi n’umusore w’Umunyarwanda kandi w’umuhanga Didier Touch,ndetse n’abandi bacuranzi batandukanye barimo n’abandi banyarwanda baherereye inaha i Burayi.”

Yavuze ko ateganya kuzashyira hanze iyi album mu gihe kitarenze amezi atatu, azayimurika bwa mbere kuri iTunes na Spotify ari naho izatangira gucururizwa.

Ati “Ndateganya ko mu mezi atarenga atatu album izaba imaze kujya hanze biciye ku mbuga nka iTunes, Spotify n’izindi. Hanyuma nkaba nategura ibitaramo bigamije kuyimurika hirya no hino by’umwihariko nkayimurikira no mu Rwanda.”

Teta Diana ngo afite gahunda ndakuka yo kugaruka mu Rwanda nyuma y’izindi ngendo yaherukaga kugirira ku mugabane wa Amerika aho yitabiriye amahugurwa yabereye i San Fransisco ajyanye no gukora umuziki mu buryo buhindura Isi.

Diana Teta ahugiye mu gutunganya album ya mbere yise 'Iwanyu'

Ati “Kugaruka byo si ibintu ntindaho cyane, kuko njye nibara nk’umuturarwanda. Nza i Burayi cyangwa Amerika nkaba nanahatinda ku mpamvu z’akazi.”

Ubwo aheruka kujya i San Fransisco, yari kumwe n’abandi bahanyamuziki baturutse mu bihugu birimo u Buyapani, Pakistan, Brazil, Amerika, na Togo. Nyuma y’ukwezi bamaze bari kumwe aba bahanzi bakoze indirimbo 10 zizaba zigize indi album bahuriyehl ’igamije kwamamaza impinduka ku bibazo biri hirya no hino ku Isi.’

Diana Teta aherutse gufata amashusho y'indirimbo imwe mu zigize album ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .