00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imihigo ni yose kuri Teta Diana wahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 14 December 2015 saa 07:26
Yasuwe :

Teta Diana yijeje Madamu Jeannette Kagame ko agiye gukaza umurego mu kwimakaza umuco nyarwanda no kurushaho kuwusakaza, nyuma y’igihembo yahawe nk’umuririmbyi uteza imbere umuco abinyujije mu muziki.

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2015 muri Serena Hotel i Kigali habaye ibirori byo gushimira ibigo n’imiryango bifasha urubyiruko kwiteza imbere (YouthConnekt Champions).

Hanahembwe urubyiruko rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa (CYRWA: Celebrating Young Rwandan Achievers), bigahindura imibereho yarwo n’iy’umuryango nyarwanda.

Umuhanzi Teta Diana, umwe mu bagize itsinda rya Gakondo Group, ni umwe mu bagenewe ishimwe nk’umuhanzi uteza imbere umuco abinyujije muri muzika.

Ni mu gikorwa cyabaye ku bufatanye bwa Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga hamwe n’Umuryango Imbuto Foundation uyobowe na Madamu Jeannette Kagame.

Nyuma yo gushyikirizwa igihembo na Madamu Jeannette Kagame, Diana Teta yavuze ko cyamuteye imbaraga zo kurushaho gukora cyane ndetse agahamya ko cyongerera imbaraga abahanzi b’igitsinagore bose by’umwihariko abafite impano bamugwa mu ntege.

Ati “Iki gihembo nashyikirijwe na nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ni ikigaragaza ko igihugu kitubonamo ubushobozi nk’abakobwa kandi kidufitiye icyizere. Ni ishema ku bahanzi bose ariko by’umwihariko ku bakobwa bakora umuziki ndetse n’abifuza kuwukora.”

Yongeyeho ko cyamuremyemo ububyutse bwo kurushaho gukora cyane. Yanashimiye Madamu Jeannette Kagame udahwema gushyigikira abakobwa ndetse amwizeza ko inzira yatangiye azayikomeza.

Yijeje Madamu Jeannette Kagame gukaza umurego mu byo akora

Yagize ati “Iki gikombe rero si icyanjye njyenyine, kiraturemamo icyizere twese, twitinyuke, kandi duharanire kwimika no gukomeza umuco Nyarwanda. Ndashimira nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame kudahwema gushyigikira abakobwa, kandi inzira natangiye nzayikomeza.”

Ibi bihembo bigenewe urubyiruko rw’indashyikirwa byateguwe ku nshuro ya gatanu.

Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga hamwe na Imbuto Foundation mu gihe inshuro enye zabanje kuva mu 2007 Imbuto Foundation yashimiraga umuntu ku giti cye.

Teta Diana yashimiye bikomeye Madamu Jeannette Kagame ukomeje gushyigikira abakobwa
Diana Teta ni umwe mu rubyiruko rwahembwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .