00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teta Diana mu bahanzi basusurutsa ihuriro Next Einstein Forum i Dakar

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 March 2016 saa 08:10
Yasuwe :

Umuhanzi Diana Teta yatumiwe kuririmba mu ihuriro mpuzamahanga rya Next Einstein Forum riteraniye i Dakar muri Senegal kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Werurwe 2016.

Teta yahagurutse i Kigali ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2016, yajyanye n’itsinda ry’abacuranzi bazamufasha mu bitaramo azakora.

Nyuma yo kugera i Dakar, Teta Diana yavuze ko yamaze kwitegura bwa nyuma afatanyije n’abacuranzi be ndetse ngo ari mu bahanzi bakomeye bagomba kuririmba iri huriro rifungurwa ku mugaragaro.

Ati “Nageze i Dakar amahoro, hamwe n’abacuranzi tumeze neza kandi twiteguye gususurutsa abazitabira iki gikorwa gitangizwa kuri uyu wa Kabiri ku mugaragaro, kikazamara iminsi ibiri.”

Iri huriro rizwi nka Next Einstein Forum, NEF, rizateranira i Dakar muri Senegal kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 8 kugeza ku 10 Werurwe 2016.

Abarenga 700 baturutse mu bihugu 80 barimo 54 bya Afurika, barimo 52% b’urubyiruko na 40% b’abagore bazayitabira.

Perezida wa Senegal Macky Sall na Paul Kagame w’u Rwanda bari ku isonga mu bazatanga ibiganiro muri iri huriro.

Ni nyuma y'igihe gito ahawe igihembo nk’umuririmbyi uteza imbere umuco abinyujije mu muziki

Hari n’abandi bazatanga ibiganiro barimo Minisitiri w’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi muri Maroc Lacine Daoudi; Minisitiri w’Amashuri Makuru muri Cameroon, Fame Ndongo; Minisitiri Abiy Ahmed ushinzwe Siyansi n’Ikoranabuhanga muri Ethiopia; Minister Ogbonnaya Onu ushinzwe Siyansi n’Ikoranabuhanga muri Nigeria n’abandi batandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .