00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akantu kanagana mu gahanga ka Teta Diana ntikavugwaho rumwe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 July 2014 saa 04:51
Yasuwe :

Benshi mu bakurikiranira hafi umuziki wo mu Rwanda bavuga ko hari abahanzi bafite uburyo bakorana n’abapfumu ngo babashe gutera imbere no kurushaho kugira igikundiro mu bafana.
Kuva yatangira kwigaragaza cyane mu muziki wo mu Rwanda, umuririmbyikazi Teta Diana afite akantu kajya kumera nk’agasaro kanagana mu gahanga ke. Aka kantu ni ntakorwaho ndetse biragoye kubona Teta yakavanyeho, kabone n’aho yaba yahinduye ibisuko cyangwa insokozo ku mutwe we.
Bamwe mu bakurikiranira hafi abahanzi bo mu (...)

Benshi mu bakurikiranira hafi umuziki wo mu Rwanda bavuga ko hari abahanzi bafite uburyo bakorana n’abapfumu ngo babashe gutera imbere no kurushaho kugira igikundiro mu bafana.

Kuva yatangira kwigaragaza cyane mu muziki wo mu Rwanda, umuririmbyikazi Teta Diana afite akantu kajya kumera nk’agasaro kanagana mu gahanga ke. Aka kantu ni ntakorwaho ndetse biragoye kubona Teta yakavanyeho, kabone n’aho yaba yahinduye ibisuko cyangwa insokozo ku mutwe we.

Bamwe mu bakurikiranira hafi abahanzi bo mu Rwanda baganiriye na IGIHE bavuga ko bakibona aka kantu bakekaga ko ari umurimbo, ariko aho Teta akomeje kugaragara yambaye aka kantu katamuvaho batangiye gukeka ko hari imitsindo yaba atwayemo.

Teta nawe yemeza ko hari ababikeka ndetse bajya banabimubaza ariko akavuga ko ari nk’akarango ke atari impigi yahawe n’abapfumu nk’uko bajya babikeka.

Aganira n’umunyamakuru wa IGIHE, Teta yagize ati: “ ..nkafata nka signature (sinyatire) yanjye nka Teta, gusa nyine hari abagatinya bakeka ko ari imitsindo y’abapfumu ariko nta mitsindo irimo….Nanjye narabyumvishe ariko burya iyo ufite ikintu, abantu bagifata mu buryo butandukanye, kandi ntabwo wabibabuza kuko buri wese abifata uko abyumva.”

Teta avuga ko muri gahunda ze adateganya gukuraho aka kantu kabone n’aho bavuga ko yaba ari ako yahawe n’abapfumu.

Ku rundi ruhande, hari abajya bavuga ko aka kantu Teta yaba yaragahawe n’uwitwa DJ Zizou karimo imitsindo yo kuba yakomeza kwitwara neza mu muziki. Uyu Zizou niwe wakoresheje Teta mu ndirimbo Fata Fata ndetse yagiye avugwaho mu bihe bitandukanye kujya mu bapfumu.

Akantu Teta yambara kajya kugira ibara ry’ umweru, ni agashishwa k’ubwoko bw’utunyamunjongo tuba mu nyanja.

Teta amaze igihe kigera ku mwaka yambara aka kantu katavugwaho rumwe n’abantu bamubona.

Mu bihe bitandukanye Teta yagaragaye afite aka kantu mu gahanga:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .