00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teta Diana yaririmbye mu gitaramo cy’umuganura i Stockholm (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 August 2016 saa 11:40
Yasuwe :

Umunyamuziki Diana Teta yataramiye Abanyarwanda bitabiriye ibirori by’umuganura byabereye mu Mujyi wa Stockholm muri Suède kuwa 27 Kanama 2016.

Ibi birori by’umuganura byitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bo muri Suède ndetse n’abo mu bihugu bigize Scandinavia birimo Norway, Denmark n’abo mu yindi mijyi.

Ni ibirori byari bikomeye ndetse ababyitabiriye bizihiwe n’igitaramo cyari cyanitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Christine Nkulikiyinka. Mu muganura wabereye i Stockholm bakoze imihango yibukije benshi umuco w’u Rwanda nko guha abana amata, guhamiriza, ibyivugo n’indi migenzo igaragaza ubudasa bw’umuco nyarwanda.

Diana Teta yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe muri iki gihe n’izindi zifite umudiho wa Kinyarwanda. Yavuze ko yanyuzwe bikomeye n’urukundo bamweretse, aho yagize ati “Stockholm, Diaspora y’u Rwanda n’inshuti z’Abanyarwanda muri Scandinavia, mwarakoze ku mugoroba mwiza twagiranye.”

Igitaramo gihumuje, umwe mu bafana b’igitsinagabo yarambaraye imbere ya Teta Diana amusoma ku birenge nk’ikimenyetso cy’uko yanyuzwe n’imiririmbire y’uyu muhanzi.

Ibirori byitabiriwe n'abiganjemo Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda mu bihugu bigize Scandinavia

Nyuma yo kuririmbira muri Suède, Teta Diana azitegura urugendo azagirira muri Amerika aho azamara ukwezi. Ni umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi bazitabira amahugurwa y’umuziki azabera mu majyaruguru ya California mu Mujyi wa San Francisco. Azayahuriramo n’abagize uruhare rukomeye mu kubungabunga amahoro, guteza imbere uburezi, uburenganzira bwa muntu bo ku migabane yose.

Teta Diana mu gitaramo i Stockholm
Bacinye akadiho biratinda
Uyu mugabo yarambaraye hasi aha icyubahiro Teta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .