00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teta Diana yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Tanga agatego’

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 1 August 2015 saa 04:42
Yasuwe :

Teta Diana yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Tanga Agatego” yakozwe na Meddy Saleh, ikaba yibanda cyane ku butumwa bugenewe abana ikanashyigikira uburezi.

Uyu muhanzi yasobanuye ko yayihaye iryo zina kugira ngo abana bato barusheho kuyibonamo cyane ko indirimbo yayikoze mu rwego rwo guteza imbere no gukangurira abana bato kwitabira ishuri.

Uyu muhanzi asohoye aya mashusho mu gihe hari n’indi mishinga haba iy’indirimbo cyangwa mu bikorwa bisanzwe ari gutegura kumurikira abamuzi n’abakunda ibihangano bye.

Muri iyi ndirimbo kandi, kuvuga ngo “Tanga Agatego” ngo yabwiraga ifaranga ngo ritange agatego kuko iby’umujyi byamunaniye akavugamo ubuzima bw’abadafite akazi n’ibindi bigaragaza ubuzima bubi umuntu ashobora kubamo mu gihe atigeze agana ishuri.

Mu byo ateganya gukora vuba hari igikorwa cyo kumurika umushinga yise "Uwicyeza". Uyu mushinga ugamije gushyigikira abana b’abakobwa, kubafasha kumenya no gusobanukirwa uburenganzira n’ubushobozi bafite, kububakamo icyizere cyo kuyobora n’ibindi.

REBA ’TANGA AGATEGO’ HANO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .