00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diana Teta yabonanye na Stromae i Bruxelles

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 4 April 2017 saa 06:18
Yasuwe :

Diana Teta umaze iminsi ku Mugabane w’u Burayi yahuriye mu Mujyi wa Bruxelles n’umuhanzi w’icyamamare ku Isi Stromae.

Stromae aheruka kuza mu Rwanda mu 2015, icyo gihe yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru rimubajije abahanzi nyarwanda yaba azi n’icyo yavuga ku muziki wabo, atazuyaje yavuze ko azi ‘umukobwa witwa Teta Diana’.

Yavuze ko akurikirana umuziki wo mu Rwanda gusa ko nta byinshi awuziho. Abajijwe niba hari umuhanzi wo muri iki gihugu azi, yahise avuga ko akunda uwitwa Diana Teta’ ndetse ngo amubonano ubuhanga bukomeye. Stromae yavuze ko akunda indirimbo ya Teta yitwa ‘Kata’.

Stromae yarinze asubira mu Bubiligi atarahura na Diana Teta gusa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mata 2017 aba bombi bahuriye mu Mujyi wa Bruxelles. Teta yabwiye IGIHE ko baganiriye ‘ibifite akamaro ariko bitagomba guhita bitangazwa kuko igihe cyabyo kitaragera’.

Yagize ati “Twavuze byinshi byubaka, ni ubwiru ntiharagera kugira icyo mbitangazaho.”

Uyu mukobwa uhugiye mu bikorwa byo gutegura album ye ya mbere yise ‘Iwanyu’ yavuze ko mu byamushimishije mu mwanya yamaranye na Stromae ngo ni uko baririmbanye indirimbo yitwa ‘Kata’.

Mbere y’uko Stromae avuga ku buhanga bwa Diana Teta, itsinda rikomeye muri Afurika rya Mafikizolo ryatangaje ko rikunda mu buryo bukomeye uyu mukobwa ngo rimubonamo ingufu n’ubuhanga budasanzwe.

Diana Teta yahuye na Stromae umaze iminsi mike atangaje ko agiye kuba ahagaritse iby'umuziki

Diana Teta aherutse gufata amashusho y’imwe mu ndirimbo zigize album ye ya mbere, yabifashijwemo n’Umufaransa witwa Sylvestre Stalin ndetse n’Umunyahongiriya Zoilly Molnar.

Yavuze ko ateganya kuzashyira hanze iyi album mu gihe kitarenze amezi atatu, azayimurika bwa mbere kuri iTunes na Spotify ari naho izatangira gucururizwa.

Diana Teta ahugiye mu gutunganya album ya mbere yise 'Iwanyu'
Ubwo Stromae aheruka kuza mu Rwanda akahakorera igitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .