Yagize ati “Ntekereza ko navuze byose tariki ya 27 Gicurasi 2021 ubwo nari kumwe namwe. Nta jambo mfite ryo kongeraho, nta n’iryo nagabanya mu byo mbabwira uyu munsi.”
Mu byumvikanye mu mbwirwaruhame ya Macron yo mu 2021 harimo ukwicuza kwe ku bufasha Leta yayoborwaga na François Mitterrand yahaye iya Habyarimana kuva mu 1993, kandi yari yaraburiwe ko hari gutegurwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aya magambo yashimangiraga ibyagaragajwe na ‘Rapport Duclert’ ikubiyemo ibyagaraye mu bushakashatsi bwakorewe ku nyandiko za kera z’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku ruhare rwabwo mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994.
Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Elysée, tariki ya 4 Mata 2024 byari byatangaje ko Macron yafashwe amashusho azatambutswa ku munsi wo Kwibuka ku nshuro ya 30, arimo ubutumwa bugaragaza ko iki gihugu n’ibindi by’inshuti bitagize ubushake bwo guhagarika jenoside.
Ubu butumwa bwagaragajwe n’ibinyamakuru byo mu Bufaransa bwagiraga buti “Ubwo icyiciro cyo gutsemba Abatutsi cyatangiraga, Umuryango Mpuzamahanga wari ufite ubushobozi bwo kumenya no kugira icyo ukora. U Bufaransa hamwe n’inshuti zo mu burengerazuba no muri Afurika byashoboraga guhagarika Jenoside ariko nta bushake byari bifite.”
Icyatunguranye ni uko, bitandukanye n’ubutumwa abashinzwe itumanaho muri Elysée bari bahaye ibinyamakuru birimo Ibiro Ntaramakuru AFP, aya magambo atumvikanye mu butumwa bwa Macron tariki 7 Mata.
Umushakashatsi Prof Vincent Duclert wayoboye ubushakashatsi bwavuyemo ‘Rapport Duclert’, yatangarije Jeune Afrique ko iri kosa ryakozwe n’abo muri serivisi y’itumanaho mu biro by’Umukuru w’Igihugu, bafite inshingano yo gutegura imbwirwaruhame ze.
Yagize ati “Nari nizeye ibyo AFP yakuye mu bakikije Emmanuel Macron. Ariko byagaragaye ko bitari mu mashusho yashyizwe hanze tariki ya 7 Mata. Mbese muri serivisi y’itumanaho ya Elysée harimo ikibazo gikomeye.”
Mu gihe hibazwa impamvu zaba zaratumye ibiro bya Perezida w’u Bufaransa bidashyira ubutumwa bwa Macron ku mbuga nkoranyambaga zabyo, Prof Duclert yavuze ko we yari kwishimira ko byari gukorwa kuko bwari kurushaho kugira agaciro.
Ati “Birumvikana, ibi byagize ingaruka kuri Perezida muri ibi bihe bikomeye. Ariko kuva mu 2019 yagaragaje ubushake n’umurava kuva mu 2019. Mu mbwirwaruhame iheruka yagaragaje neza ko ubushakashatsi ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda bugomba gukomeza. Nakifuje ko iyi videwo yashyirwa ku rubuga rwa Elysée.”
Ku ruhande rwa Prof Duclert, kuba ubutumwa bwa Macron bwagombaga gutambuka ku munsi wo gutangira igikorwa cyo kwibuka butandukanye n’ubwatambutse, ntabwo ari ikibazo cy’uyu Mukuru w’Igihugu.
Uyu mushakashatsi abona ko uyu Mukuru w’Igihugu wagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wari warazambye kuva mu 1994 bitewe n’aya mateka, adashobora gutera intambwe isubira inyuma muri uru rugendo yatangije.
Leta y’u Bufaransa yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Stéphane Séjourné, mu gikorwa cyo Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda. Prof Duclert yasobanuye ko kutaza i Kigali kwa Macron kwatewe n’uko uwo munsi yayoboraga igikorwa cyo kwibuka amateka y’igihugu cyabo mu ntambara y’Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!