00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bidasubirwaho The Ben agiye kuza kuririmbira i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 12 October 2016 saa 10:55
Yasuwe :

Umuririmbyi Mugisha Benjamin [The Ben] umaze imyaka itandatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu bahanzi bategerejwe kuzaririmbira i Kigali mu gitaramo cya East African Party.

The Ben yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010, icyo gihe yari ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe muri icyo gihe ndetse kugeza ubu ari imbere mu bafite igikundiro. Mu myaka amaze mu mahanga yagiye ategura gahunda zo kugaruka i Kigali ntizikunde kubera inzitizi zitandukanye zirimo amasomo n’ibikorwa yashakaga kurangiza mbere yo kugaruka.

Mu bahanzi bateganyijwe kuzaririmba mu gitaramo cya East African Party kiba buri mwaka mu Rwanda, The Ben ni we muhanzi mukuru abateguye igitaramo batumiye. Iki gitaramo kizaba kuwa 1 Mutarama 2017.

Mu kiganiro na IGIHE, Mushyoma Joseph uyobora East African Promoters yateguye iki gitaramo yavuze ko ibiganiro hagati ya kompanyi ye na The Ben byamaze kunozwa ndetse ko hasigaye kwemeza burundu niba azaza.

Mu mvugo itemeza ariko itanahakana, Mushyoma Joseph yagize ati “Ibiganiro byarabaye, navuganye na we, navuga ko igisigaye ari ukurangiza ibintu byose bikajya ku murongo hanyuma ku itariki ya 1 Ugushyingo nkazahamagara abanyamakuru nkababwira neza uko bimeze.”

Yanze kwemeza byeruye ko agiye kuzana The Ben gusa IGIHE ifite amakuru afitiwe ibimenyetso agaragaza ko aba bombi bamaze gusinyana amasezerano ndetse bemeranyije n’ibijyanye n’mafaranga.

Mushyoma Joseph yavuze ko akirangiza ibiganiro n’abandi bahanzi ateganya kuzakoresha muri iki gitaramo gusa bo yanze kugira byinshi abavugaho ingingo zose zitaranozwa.

The Ben aritegura kugaruka mu Rwanda

Yavuze ko mu cyerekezo kigari afite mu gutegura ibitaramo ngo ni ugukomeza kuzana abahanzi bakunzwe mu gihugu mu buryo bw’inkurikirane hagamijwe gukomeza guhindura Kigali igicumbi cy’imyidagaduro n’ubukerarugendo.

Mu myaka The Ben amaze hanze yakoze indirimbo zakunzwe zirimo Am In Love, Ntacyadutanya, Ko Nahindutse n’izindi nyinshi. Muri iki gihe afite indirimbo igezweho mu Rwanda yise ‘Habibi’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .