00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Habibi’ yaciye agahigo irebwa inshuro zirenga miliyoni mu kwezi kumwe

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 December 2016 saa 09:21
Yasuwe :

Indirimbo Habibi ya The Ben yesheje umuhigo wo kuba iya mbere y’Umunyarwanda irebwe inshuro zirenga miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube mu gihe kitageze ku minsi mirongo ine.

Uretse indirimbo z’abahanzi bafitanye isano n’u Rwanda bubatse izina ku Isi nka Corneille Nyungura na Stromae, biragoye kubona indirimbo y’umuntu uririmba mu Kinyarwanda yarebwe inshuro zigeze kuri miliyoni imwe mu gihe gito nk’uko byagenze kuri ‘Habibi’ ya The Ben.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuwa 21 Ugushyingo 2016, mu minsi 38 imaze kuri YouTube yarebwa inshuro zisaga 1 003 250. Umubare w’abarebye iyi ndirimbo wakagombye kuba urenze aha iyo itaza guhagarikwa umunsi umwe kuri uru rubuga.

Habibi ni imwe mu ndirimbo zishimiwe ku rwego rukomeye zikijya hanze, ndetse mu bitekerezo bigaragaza ibyishimo no kunyurwa kw’abakunda umuziki wa The Ben. Icyishimiwe cyane ni ubwiza bw’amashusho, ubuhanga bw’uwakoze iyi ndirimbo mu mashusho, imyitwarire ya The Ben n’umukobwa wagaragaye muri yo ari ‘Habibi’; ibi byose byiyongera ku gikundiro cy’ikirenga iyi ndirimbo ifitiwe mu Rwanda.

Kuva ‘Habibi’ yasohoka mu buryo bw’amajwi, yacuranzwe mu buryo budasanzwe kuri Radio zo mu Rwanda, mu tubyiniro ndetse yasakajwe byihuse ku mbuga nkoranyambaga bituma imenyekana no mu bindi bihugu.

The Ben uri mu Rwanda yabwiye IGIHE ko ‘Habibi’ yamuremyemo icyizere ko umuziki we ushobora kuzagera ku rwego rurenze uko yawutekerezaga mu myaka yatambutse kuko ari yo ndirimbo ya mbere y’Umunyarwanda iciye aka gahigo mu gihe gito.

Yagize ati “Ni ibintu bishimishije cyane, indirimbo yakoze amateka, yaciye agahigo kandi ni ibintu binejeje cyane. Habibi yandemyemo imbaraga, yakiriwe neza mu gihugu no hanze, kuba yararebwe bigeze aha mu gihe gito byerekana ko byose bishoboka.”

The Ben afite indi ndirimbo yarebwe inshuro zirenga miliyoni[I’m In Love] ariko yo byatwaye igihe kirekire. Yasohotse muri Kanama 2012, ubu imaze kurebwa n’abasaga 1 367 448.

Mu mwaka ushize Meddy yabaye umuhanzi wa mbere mu Banyarwanda wakoze indirimbo ikarebwa inshuro zirenga miliyoni[iyitwa Nasara] gusa nayo yari imazeho imyaka myinshi kuko yasohotse mu 2013 mu gihe ‘Habibi’ yujuje uyu mubare mu minsi 38 gusa.

The Ben yavuze ko nasubira muri Amerika aho asanzwe aba azasohora amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Roho yanjye’ gusa ntarafata umwanzuro ngo amenye umunsi izagira hanze.

Ati “Nayo nzayisohora ninsubira muri Amerika, mfiteyo akazi ngomba gukora, mfite ibintu ngomba gutunganya ariko ndizera neza ko mfatanyije n’ikipe imfasha mu muziki wanjye twazayishyira hanze nko mu mpera z’ukwezi kwa mbere.”

The Ben yifashishije umunyamideli witwa Lissette DeJesus muri Habibi

The Ben yaje mu Rwanda nk’umuhanzi w’imena watumiwe mu gitaramo ngarukamwaka cya East African Party kizabera mu marembo ya Stade Amahoro kuwa 1 Mutarama 2017. Iki gitaramo cyagiye gitumirwamo abahanzi bakomeye barimo Fuse ODG, Diamond Platnumz, Konshens, Mr Flavour wo muri Nigeria n’abandi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura amafaranga ibihumbi bitanu [mu myanya isanzwe] ndetse n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro.

Lissette DeJesus, umunyamideli w’imyaka 19 y’amavuko ugaragara muri iyi ndirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .