00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku nkumi yo muri Puerto Rico iri muri ‘Habibi’ ya The Ben

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 1 December 2016 saa 02:41
Yasuwe :

The Ben ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse gushyira amashusho y’indirimbo ‘Habibi’ imwe mu zaciye ibintu mu Rwanda mu mezi atanu ashize.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuwa 21 Ugushyingo 2016, mu minsi icyenda imaze kuri YouTube yarebwa inshuro zisaga ibihumbi magana abiri. Ukoze imibare neza usanga irebwa n’abantu bagera ku bihumbi 20 buri munsi[audio yayo yo yarebwe inshuro zikabakaba ibihumbi 700 mu gihe imaze hanze].

Ugikubita amaso amashusho ya ‘Habibi’ uterwa ubwuzu n’inkumi y’uburanga iyigaragaramo, by’umwihariko hari abayireba inshuro zitabarika zikurikiranya bashaka kunezeza amaso ku bw’uyu mukobwa.

Habibi ni imwe mu ndirimbo zishimiwe ku rwego rukomeye zikijya hanze, ndetse mu bitekerezo bigaragaza ibyishimo no kunyurwa kw’abakunda umuziki wa The Ben. Icyishimiwe cyane ni ubwiza bw’amashusho, ubuhanga bw’uwakoze iyi ndirimbo mu mashusho, imyitwarire ya The Ben n’umukobwa wagaragaye muri yo ari ‘Habibi’; ibi byose byiyongera ku gikundiro cy’ikirenga iyi ndirimbo ifitiwe mu Rwanda.

Uyu mukobwa wakoreshejwe muri iyi ndirimbo imaze gutwara imitima ya benshi yitwa Lissette DeJesus, ni umunyamideli w’imyaka 19 y’amavuko.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Lissette DeJesus yavuze ko ari umu- métisse ufite inkomoko muri Colombia[ahitwa Caucasia] no muri Puerto Rico ubu akaba atuye mu Mujyi wa New York.

Ni umunyamideli wigenga, ni umunyabugeni w’umushushanyi unayobora abahanzi b’ubugeni mu ngeri zinyuranye[creative director]. Yavuze ko yahuye na The Ben mu minsi ishize ubwo uyu muhanzi yari yagiye gukorera ahitwa Buffalo.

Ati “Icyo gihe nahuye na The Ben ubwo yari yaje aho ntuye muri Buffalo i New York gukora igitaramo. Ndi umunyamideli, The Ben yabonye ibikorwa byanjye nyuma aranshima ngira ngo igitekerezo cyo gukorana yakigize amaze kumbona. Guhura na we byari byiza namugiriyeho umugisha, agira imico myiza…”

“Ntekereza ko kuba yarahisemo ko ngaragara muri ‘Habibi’ ni uko yasanze nujuje neza ibyo yifuzaga ku mukobwa wamufasha indirimbo ikaryoha kurushaho, nanjye kandi nahise mbona ko ibikorwa byanjye ari byo byampesheje gukorana na we.”

Lissette DeJesus avuga ko mu byumweru yamaranye na The Ben na Producer Cedru ndetse n’itsinda ryamufashaga gufata amashusho ngo ‘yabasanganye urugwiro bimutera imbaraga zo gukora ibishoboka akirekura mu kazi’.

Yavuze ko uburyo yirekuyemo bafata amashusho ya ‘Habibi’ yishimiye ko abantu bayibonye babyishimiye gusa ngo uyu mwuga si mushya kuri we kuko yabitangiye agejeje imyaka 14 y’amavuko kandi abibonamo inyungu ikomeye.

Yagize ati “Ninjiye mu by’imideli mfite imyaka 14 kandi maze kugira uburambe buhagije. Mu mashuri yisumbuye nakinaga ikinamico, najyaga mu bikorwa byinshi by’ubuhanzi, ndakeka amahugurwa nafashe mu gukina ikinamico yaramfashije cyane mu gutanga umusanzu wanjye muri uyu mushinga.”

Kuki The Ben yatoranyije Lissette?

The Ben avuga ko yahisemo Lissette ashingiye ku bikorwa yasanze yarakoze gusa hejuru ya byose ngo yamubonyemo ubushake n’umurava kurusha abandi yari yatekerejeho.

Lissette na we ati “Nizeye neza ko bansabye kujya muri iyi video kuko ari njye wari wujuje ibyifuzo byabo. Ngira imbaraga cyane iyo nkoranye n’umuntu wumvikana kandi uba ufite umushinga ugaragara nka ‘Habibi’. Igihe namaranye na bo mu kazi , The Ben na Cedric, nasanze biyoroshya kandi bubaha abandi bahanzi cyane.”

Yongereyeho ko ‘ireme n’ubwiza biri mu mashusho ya Habibi bizatuma ibyishimo by’abayikunze itarakorerwa video bishima by’ikirenga’.

‘Mama akiyireba yararize’

Uyu mukobwa yavuze ko abo mu muryango we bakimubona mu mashusho ya ‘Habibi’ baratunguwe cyane ku buryo nyina we yarize. Ati “Inshuti zanjye ndetse n’abo mu muryango wanjye baratunguwe bakimbona muri video.”

Muri 'Habibi', The Ben yifashishije umukobwa ukomoka muri Puerto Rico

“Mama wanjye yararize akimbona ku isegonda rya mbere. Inshuti zanjye, umuryango n’abandi bantu ntazi bose bambwira ko bakunze uko nitwaye muri iyi ndirimbo, bambwira ko nakoze akazi gakomeye. Ibi byanyongereye kwigirira icyizere cyane.”

Lissette yasobanuye ko yari asanzwe akora iby’imideli cyane, yari ataratekereza kwinjira mu mishinga yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo gusa ngo gukora na The Ben byamufunguye amaso cyane.

Ati “Iri ni isomo ryiza kuri njyewe, guhera ubu nzi uburyo ngomba kujya nitwara mu mishinga nk’iyi, gukorana n’abandi bahanzi no gutanga ikintu gifite ireme…”

Ibanga rikomeye asangiza abafite inzozi

Yavuze ko nyuma y’imyaka amaze mu buhanzi bw’imideli n’ibikorwa bifitanye isano na byo byamwigishije kwigirira icyizere no kwirinda gucibwa intege n’imbaraga izo ari zo zose.

Ati “Niba waravukiye mu bukene, niba utagira umubyeyi n’umwe, ntukumve ko bidashoboka kugera ahantu heza, iyumvemo ko ibintu byose bishoboka kandi ushoboye. Ubuzima tubamo ni urugendo rurerure rwo gukora amakosa no kumenya kuyakosora, ikosa ribi ni ugusubiramo ikosa.”

“Ba uwo wifuza kuba we, iyoroshye, hesha umugisha Isi mu buryo bwose. Ujye ugerageza ubane n’abantu beza kandi bishimira kukubona utsinda.”

Lissette DeJesus ni umunyamideli wigenga

Habibi imaze gutwara imitima ya benshi

Photo: Gregory T. Hollar, Chris GoodKnews Photography na Candace FDImages


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .