00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben agarutse muri Afurika kurangiza umushinga afitanye na Sheebah

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 23 May 2017 saa 09:11
Yasuwe :

The Ben aritegura kugaruka muri Afurika mu cyumweru gitaha gufata amashusho y’indirimbo yakoranye n’umuhanzi ukomeye muri Uganda Sheebah Karungi.

The Ben yabwiye IGIHE ko indirimbo ye na Sheebah Karungi yakozwe muri Gashyantare 2017 ubwo aheruka mu Mujyi wa Kampala kuhakorera igitaramo cyasoje urugendo yagiriye mu Rwanda.

Yavuze ko yaje mu Rwanda yiteguye kuzasubira muri Amerika amaze gukora iyi ndirimbo na Sheebah kuko ngo Jeff Kiwanuka[wita ku nyungu za Sheebah Karungi] yari yarabimuganirijeho mbere y’uko yurira indege.

Ati “Igihe namenye ko ngomba kuza mu Rwanda Jeff Kiwa [Manager wa Sheebah] yaramvugishije ambwira ko twakora igikorwa. Nabyakiriye neza cyane byanyeretse ko umuziki wacu uri kumvwa ndetse uri no kubahwa nk’uko byakagombye.”

The Ben azerekeza muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gitaha, azahurirayo na Sheebah Karungi bafate amashusho y’iyi ndirimbo. Yavuze ko izatunganywa n’uwitwa Justin Campos ukorera mu nzu ya Gorilla Films.

Yagize ati “Ubu rero hari gutegurwa amashusho kandi twese twifuza ko afatwa na Gorilla Films muri Afurika y’Epfo, impamvu ni ubunararibonye bafite n’uburyo bafitanye imikoranire na Televiziyo mpuzamahanga. Ni kompanyi nini mu by’amashusho muri Afurika kugeza ubu.”

The Ben ngo yishimiye cyane ibihe yagiranye na Sheebah bakora iyi ndirimbo, ngo yasanze ari umukobwa uciye bugufi cyane nubwo afite izina ryubashywe muri Uganda.

Ati “Gukorana na Sheebah bifite byari byiza cyane kuko yari yishimye mu gihe cyose twari kumwe, ubona guca bugufi afite bidahuye n’izina rikomeye amaze kubaka muri aka karere. Namwigiyeho byinshi kandi uyu mushinga ndahamya ko uzashimisha abantu cyane kuko ni mwiza cyane”

Indirimbo y’aba bombi yakozwe na Producer Nessim umwe mu bakomeye muri Uganda, uyu ni we usanzwe akora indirimbo za Sheebah Karungi. Yakoze iyitwa Farmer, Waddawa, Munakampala, Owooma ndetse na Face to Face za Charly na Nina.

Justin Campos uzayikora mu buryo bw’amashusho ni we ukorera cyane umuhanzi Vanessa Mdee wo muri Tanzania, mu zo yamukoreye harimo iyitwa Never Ever, Niroge, Game n’izindi. Uyu ni we wakoze ‘Unconditionally Bae’ ya Sauti Sol na Ali Kiba.

Yakoreye abandi bahanzi bakomeye muri Afurika barimo Davido, R2Bees na Wizkid Yemi Alade, Phyno, Runtown n’abandi.

The Ben agiye kugaruka muri Afurika
Sheebah Karungi ari mu bakobwa ba mbere bakunzwe muri Uganda

Imwe mu ndirimbo Campos yatunganyije


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .