00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yabuze igihembo imbere ya Eddy Kenzo muri African Entertainment Awards

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 24 October 2016 saa 10:54
Yasuwe :

The Ben ukorera umuziki we muri Amerika yabuze igihembo ku rutonde rw’abahanzi bakomeye bahataniye ibihembo bya African Entertainment Awards USA byatangiwe i New York kuwa 22 Ukwakira 2016.

Indirimbo ‘Nta cyadutanya’ yakoranye na Princess Priscillah niyo turufu yamugejeje mu bihembo bikomeye bitangwa ku bahanzi bakoze cyane kurusha abandi bigatangirwa muri Amerika.

The Ben yari yatoranyijwe mu cyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza yahize izindi muri Afurika. Yari ahanganye n’abahanzi bakomeye Diamond Platnumz(Utanipenda), Eddy Kenzo(Maria Roza), Joh Makini ft AKA (Don’t bother), Ommy Dimpoz (Achia Body) ndetse na MC Galaxy (Hello).

Iki gihembo cyahawe Eddy Kenzo kubera indirimbo ye Maria Roza. Aba bahanzi bari bahataniye iki gihembo muri Best Video of the Year ntibitabiriye umuhango wo gutanga ibi bihembo uretse MC Galaxy wo muri Nigeria wanaririmbyemo.

Akimara kumenya ko yahawe igihembo cya Video nziza muri Afurika, Eddy Kenzo yanditse kuri Facebook agira ati “Mu ijoro ryacyeye i New York twahawe igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza muri Afurika. Abafana b’imena ba Eddy Kenzo , iki ni igihembo cyanyu…”

Itsinda rya Ghetto Kids risanzwe ribyinira Eddy Kenzo ryahawe igihembo gikomeye cya ‘Best Dance Group’. Aba bana bari bitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo ndetse biyeretse bwa mbere ababakunda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Eddy Kenzo ni we watsinze mu cyiciro yari ahatanyemo na The Ben

Abahanzi bo muri Tanzania begukanye ibihembo byinshi ugereranyije n’abandi muri Afurika. Mu bahembwe harimo Diamond Platnumz, Harmonize, AY na DJ D-Ommy wa Clouds FM.

Diamond yahawe igihembo cya Best Male Single ndetse n’icy’indirimbo nziza yahuriweho n’abahanzi babiri muri ‘Zigo Remix’ yakoranye na AY, Harmonize yatsinze mu cyiciro cya Best New Artist naho D-Ommy atsinda mu cyiciro cya Dj mwiza muri Afurika.

The Ben ntiyabashije kubona igihembo

Ntacyadutanya ni yo yahesheje The Ben kwinjira muri ibi bihembo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .