00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yagarutse mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 17 August 2017 saa 05:02
Yasuwe :

The Ben waherukaga gukorera ibitaramo mu Rwanda akakirwa n’imbaga y’abakunda umuziki mu bice bitandukanye by’igihugu, yagarutse i Kigali kuri uyu wa 17 Kanama 2017.

Uyu muhanzi wari amaze amezi agera kuri atandatu avuye mu Rwanda, akigera i Kigali yatangaje ko agiye kongera kuririmbira Abanyarwanda mu musangiro w’umugoroba ubanziriza igikorwa cyo ’Kwita Izina’ ndetse akaba ari mu bahanzi bazasusurutsa ibirori byo kubyina intsinzi bitegerejwe i Remera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017.

The Ben yabwiye itangazamakuru ko amezi atandatu amaze avuye mu Rwanda yari ahagije kugira ngo atangire gukumbura umuryango we, abafana ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange. Yavuze ko mu minsi agiye kumaramu gihugu azasiga aneretse abakunzi b’umuziki ibikorwa bishya.

Yagize ati "Ndanezerewe kugaruka mu rugo biruta byose, murabizi hano ni mu rugo, ndumva nezerewe cyane kuba ngarutse. Ndashimira abantumiye batumye ngera hano, kandi nditeguye cyane gutanga ikintu kiza kuko hano ni mu rugo, abantu banjye ndishimye cyane."

Yongeyeho ati "Intsinzi ya Nyakubahwa Perezida wacu, Paul Kagame, narayishimiye cyane aho nari ndi, kandi ni umugisha ku Banyarwanda. Nzagaragara ejo mu kuyishimira. Hari ’Dinner Gala’ ya RDB nditeguye cyane gukora igitaramo cyiza mu Rwanda, hari n’ibindi bikorwa nzakora hano ariko bitarajya mu buryo neza ku buryo mbitangaza. Ndi hano, ndabakunda cyane kandi Imana ibahe umugisha."

The Ben wakiriwe n’abantu benshi barimo umuryango we n’abafana be, yavuze ko urwo rugwiro rumugaragariza ko abantu barushijeho kugenda baha agaciro umuziki wo mu Rwanda n’abawukora haba kuri we ndetse n’abandi bahanzi bawushyiramo imbaraga.

Ubwo aheruka mu Rwanda yahakoreye ibitaramo bitatu byitabiriwe mu buryo bukomeye by’umwihariko icyahuje benshi ni icyabaye ku wa 1 Mutarama 2017. Nyuma yakoze ibindi bibiri byabereye mu Karere ka Rubavu no mu Mujyi wa Huye.

Uyu muhanzi ategerejwe muri ’Dinner Gala’ ibanziriza umuhango wo ’Kwita Izina’, izabera mu nyubako ya Kigali Convention Centre, mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama 2017, kwinjira ku muntu umwe byashyizwe kuri $120, mu gihe abazasohokana ari 10 bazishyura $1000. Muri icyo gikorwa hazanakusanywa inkunga yo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.

The Ben mu birori byo kwishimira intsinzi ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, azifatanya n’abandi bahanzi barimo Dream Boys, Christopher, Bruce Melody, Charlie na Nina, Urban Boyz, Riderman, Jay Polly, Kitoko Bibarwa, Senderi International Hit na Sgt Robert basanzwe bakorera umuziki mu Rwanda.

The Ben yavuze ko mu bikorwa bimuzanye harimo no kuririmba mu birori byo kubyina intsinzi ya Perezida Kagame
Uyu muhanzi yari amaze amezi atandatu avuye mu Rwanda
Mu bakiriye The Ben harimo n'abo mu muryango we bagaragaje amarangamutima
Jack B (ibumoso) na Dj Bob (iburyo) bari baje kwakira The Ben
Abaje kwakira uyu muhanzi bari benshi
Imodoka yakuye The Ben ku kibuga cy'indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .