00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yasesekaye i Kigali, asuka amarira imbere y’abaje kumwakira(Amafoto na Video)

Yanditswe na
Kuya 24 December 2016 saa 12:34
Yasuwe :

Umuririmbyi w’Umunyarwanda, Mugisha Benjamin [The Ben] wari umaze imyaka itandatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye gusesekara ku butaka bw’u Rwanda aho aje mu gitaramo cy’amateka cya East African Party kizabimburira ibindi byose bizaba muri 2017.

Uyu muririmbyi yakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe by’ikirenga mu myaka amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo ‘Give to me’, ‘Am In love’, ‘Only You’, ‘Urabaruta’, ‘Ntacyadutanya’ n’izindi nyinshi.

Muri 2016 yasohoye ’Habibi’ yishimiwe cyane, ’Only You’ yakoranye na Ben Kayiranga, ndetse n’iyo yise ’Roho Yanjye’ yashyize ahagaragara mu minsi ishize mbere yo kuza mu Rwanda.

The Ben yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku isaha ya saa sita zuzuye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2016.

Yaje mu Rwanda aturutse i Kampala muri Uganda aho yageze ku munsi w’ejo tariki 23 Ukuboza 2016.

The Ben akibona abaje kumwakira yasutse amarira

Ku Kibuga cy’indege i Kanombe, The Ben yakiriwe n’imbaga y’abafana be, abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo hirya no hino mu gihugu, n’abo mu muryango we bari bamutegerezanyije amatsiko menshi.

The Ben akibona ubwinshi bw’abafana be n’abo mu muryango we baje kumwakira, kwihangana byamunaniye asuka amarira. Bamwe mu bagize umuryango we bari baje kumwakira bafashwe n’ikiniga ku bw’ibyishimo byari byabarenze.

The Ben yabwiye itangazamakuru ko afite ibyishimo bisendereye mu mutima we, anifuriza Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire.

Yagize ati “Ndishimye cyane, ndanezerewe, ndumva ntafite uko nabisobanura [...] Abanyarwanda bitegure igitaramo kidasanzwe, maze iminsi ndi kubategurira ibintu byiza, mpari ku bwabo, bahari ku bwanjye kandi ndabakunda cyane. Umwaka mushya muhire, Abanyarwanda mwese ndabakunda.”

Nyuma yo kugera i Kigali The Ben arahita atangira imyiteguro y’igitaramo gikomeye cya East African Party azakorera i Kigali ku wa 1 Mutarama 2017.Muri iki gitaramo azafashwa na Charly na Nina, Yvan Buravan, na Bruce Melodie.

Mbere yo kuza mu Rwanda The Ben yari yabwiye IGIHE ko azasura abo mu muryango bari bamaze igihe kirekire batamubona amaso ku maso.

The Ben yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010, icyo gihe yari ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe ndetse kugeza ubu ari imbere mu bafite igikundiro. Mu myaka amaze mu mahanga yagiye ategura gahunda zo kugaruka i Kigali ntizikunde kubera inzitizi zitandukanye zirimo amasomo n’ibikorwa yashakaga kubanza kurangiza.

The Ben amaze guhabwa indabo n'abari baje kumwakira
The Ben asuhuzanya na Nyirakuru
The Ben agezwa ku modoka imutwara
The Ben avugana n'itangazamakuru

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .