00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yashyize hanze indirimbo yiganjemo abakobwa yatunganyijwe n’uwakoze Pana ya Tekno (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 December 2018 saa 08:10
Yasuwe :

Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nka The Ben yashyize hanze indirimbo yise ‘Fine Girl’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Krizbeatz umaze kubaka izina muri Afurika.

Iyi ndirimbo imara 3:37 ivuga ubwiza bw’umukobwa, umwihariko wayo ni uko ari ubwa mbere uyu muhanzi agaragaye mu mashusho yakoresheje umubare munini w’abakobwa ari wenyine.

Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yabitekereje agamije gukomeza gushimisha abafana.

Ati “Ndi muri gahunda yo gushimisha abakunzi banjye ubudasiba niyo mpamvu nahisemo gukora iyi ndirimbo muri ubu buryo mutari musanzwe munziho.”

Uyu muhanzi yavuze ko ari gutekereza kumurika album ya gatatu izaba ije ikurikira izindi yakoze zirimo ’Amahirwe ya mbere’.

Album ya kabiri yise "Ko Nahindutse" yayimurikiye abakunzi be mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi mu 2016.

Ati “Album irabura ibintu bike cyane, kandi byose ni uduseke dupfundikiye ku bakunzi banjye.”

Iyi album ye nshya arateganya kuyimurikira mu Mujyi wa Kigali ku wa 6 Nyakanga 2019 iki gitaramo gikomeye cy’uyu muhanzi kikaba gishobora kuzabera muri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Akorwa na Lick Lick afatanyije Cedru.

Uwatunganyije amajwi y’iyi ndirimbo yitwa Chris Alvin Sunday uzwi nka Krizbeatz. Ni umusore w’imyaka 23 wo muri Nigeria umaze kwandika izina mu muziki.

Yamenyekanye cyane ubwo yakoraga indirimbo ya Tekno Miles yitwa Pana. Ni nawe wakoze iyitwa African Beauty ya Diamond na Omarion.

Reba amashusho ya Fine Girl The Ben yashyize hanze

Fine Girl izaba iri kuri album nshya ya The Ben
Indirimbo ya The Ben irimo abakobwa b'ibizungerezi
KrizzBeatz (iburyo_ wakoze indirimbo ya The Ben akorana bya hafi n'abahanzi barimo Tekno Miles (ibumoso)
The Ben ari mu bahanzi bakomeye cyane mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .