00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yatangiye kuzinga utwangushye yitegura urugendo ruza i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 8 December 2016 saa 11:46
Yasuwe :

The Ben ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye kwitegura urugendo ateganya gukorera i Kigali aho azakorera igitaramo nyuma y’imyaka itandatu atahagera.

Uyu muririmbyi yakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe by’ikirenga mu myaka amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo ‘Give to me’, ‘Am in love’, ‘Only You’, ‘Urabaruta’, ‘Ntacyadutanya’ n’izindi nyinshi.

Yari aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Habibi’ yakunzwe ku rwego rukomeye mu Rwanda mu gihe gito imaze isohotse. Mbere yo guhaguruka muri Amerika aza mu Rwanda yasohoye indi ndirimbo ahamya ko ‘ari ikimenyetso cyumvisha abamutegereje i Kigali ko umuziki ari ubuzima bwe’.

The Ben yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ari wo mushinga wa nyuma akoze mbere yo kugaruka mu Rwanda ndetse kugeza ubu ibintu byose yamaze kubishyira ku murongo ku buryo ategereje ko umunsi ugera akurira indege.

Yagize ati "Ibintu byose biri ku murongo nta gisigaye, nanjye ndi kwitegura, ndi gushyira ibintu byose ku murongo mbere y’uko nza gutaramana n’abafana banjye, nanjye mfite amatsiko yo kubabona..."

Arongera ati “Iyi ndirimbo nshya mbahaye ni ituro ry’ishimwe ntuye Abanyarwanda ku bw’urukundo rwabo bangaragarije kuva ku munsi wa mbere nabumbuye umunwa ndirimba, ntacyo mfite nabitura gihwanye n’urukundo banyereka umunsi ku wundi.”

The Ben yavuze ko azagera i Kigali kuwa 24 Ukuboza 2016 agahita yitegura igitaramo giterejwe n’imbaga yatumiwemo kizaba kuwa 1 Mutarama 2017.

Indirimbo nshya The Ben yise ‘Roho yanjye’ ije ikurikira indi yakunzwe cyane yitwa ‘Habibi’ yacuranzwe mu buryo budasanzwe kuri Radio zo mu Rwanda, mu tubyiniro ndetse yasakajwe byihuse ku mbuga nkoranyambaga bituma imenyekana no mu bindi bihugu.

The Ben aritegura urugendo azagirira i Kigali mu minsi mike iza

Roho yanjye, indirimbo nshya ya The Ben

The Ben yaherukaga gusohora indirimbo yitwa ’Habibi’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .