00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yatumiwe mu gitaramo gikomeye i New York

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 19 August 2016 saa 08:25
Yasuwe :

Mugisha Benjamin [The Ben] ukorera umuziki muri Amerika agiye gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa New York ahitwa Buffalo ku butumire bw’ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri aka gace.

The Ben ari mu bahanzi baharawe cyane mu Rwanda muri iki gihe, afite indirimbo ikunzwe cyane yitwa ‘Habibi’ n’indi imaze iminsi yitwa ‘Nta cyadutanya’ yafatanyije na Princess Priscillah.

Yabwiye IGIHE ko igitaramo azitabira mu Mujyi wa New York kiri mu bikorwa bikomeye ateganya gukora mu minsi iri iyi minsi ndetse ngo yatangiye gukora imyitozo yo kuririmba kugira ngo azahave yakoze ku mbamutima za buri wese.

Ati “Ni igitaramo niteguye gushyiramo imbaraga bishoboka, ni Abanyarwanda batuye hariya bantumiye, bifuje ko mbataramira mu kwezi kwa cumi. Muri make ni ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa, Rochester, Syracuse na Toronto bifuje guhurira hamwe nkabakorera igitaramo kinini kizabera muri Buffalo.”

Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 1 Ukwakira 2016. The Ben yavuze ko amaze iminsi atunganya amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Habibi’ ndetse ateganya kuyishyira hanze bidatinze.

The Ben nava kuririmbira i Buffalo azitabira ibirori bikomeye byo gutanga ibihembo bya African Entertainment Awards USA bizatangirwa i New York kuwa 22 Ukwakira 2016. Ni umwe mu bahatana mu cyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza yahize izindi muri Afurika, ahanganye n’abahanzi bakomeye Diamond Platnumz(Utanipenda), Eddy Kenzo(Maria Roza), Joh Makini ft AKA (Don’t bother), Ommy Dimpoz (Achia Body) ndetse na MC Galaxy (Hello).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .