00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo The Ben yavuze ku kujya muri Amerika atorotse

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 24 December 2016 saa 07:54
Yasuwe :

Umuririmbyi Mugisha Benjamin [The Ben] wasesekaye i Kigali kuri uyu Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2016, avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze imyaka itandatu, yasubije bimwe mu bibazo byibazwaga na benshi ku buryo yagiye gutura kuri uyu mugabane.

Ku itariki ya 4 Nyakanga 2010 nibwo The Ben hamwe Meddy berekeje muri Amerika kuririmba mu gitaramo cy’ ihuriro rya Diaspora Nyarwanda cyiswe ‘Urugwiro Conference’ bahita bafata umwanzuro wo kugumayo.

Kuva icyo gihe yagiye agarukwaho cyane mu itangazamakuru, hari abamushinja ’gutoroka u Rwanda’ byafatwaga nk’icyaha gishobora guhanwa n’amategeko.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gusesekara mu Rwanda, The Ben yavuze ko adahakana ikosa ryakozwe ryo kujya muri Amerika akagumayo nta byangombwa bibimwemerera afite, ashimira Ubuyobozi bw’u Rwanda na Ambasade yabwo muri Amerika uburyo bakurikiranyemo ikibazo cye, akaba yaremerewe kugaruka ku ivuko.

Ati "Nyuma y’igihe gito tugeze muri Amerika, habayeho ibiganiro hagati yacu na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu habaho gusubiza [...] Ikindi kuva ku munota twasohotse mu gihugu nta na rimwe twabaye abandi bantu, twe turi abana b’igihugu. Icyo nemeranya n’umutima wanjye ni uko nta na rimwe nigeze nifuza kuba undi muntu utari njye, kuko numva ndi Umunyarwanda, nta kindi kintu cyambuza kuba Umunyarwanda."

Yakomeje ati "Turi mu isi y’ibyemezo byihuse, ushobora kwihutira gufata icyemezo, gusa iyo ufite umubyeyi mwiza , ari cyo gihugu cyanjye arakwakira."

The Ben ntiyasobanuye impamvu zatumye we na mugenzi we Meddy bafata icyemezo cyo kuguma muri Amerika, ariko yemera ko bakoze amakosa.

Ati " Twahisemo gusigara ku bw’impamvu hagati yanjye na Meddy, ariko mu by’ukuri byari ikosa, ntabwo nzigera mvuga ko bitari ikosa, ariko kuko dufite umubyeyi mwiza ari cyo gihugu, arakureka ukinjira. Baranyakiriye ubu nagarutse mu rugo.”

Abajijwe niba ateganya kugaruka kuba mu Rwanda n’igihe ateganya kuhamara, yavuze ko aje by’igihe gito, asobanura ko igihe gikwiye nikigera arangije amashuri n’imirimo akora muri Amerika azagaruka gutura mu Rwanda.

Yongeyeho ko igihe azamara mu Rwanda gishobora kwiyongera cyangwa kikaba gito bigendanye n’ibikorwa ateganya kuhakorera.

Ati "Ndacyafite akazi ngomba kurangiza muri USA, nk’uko nabivuze ndacyiga hariya, gusa aha ngaha niho mu rugo, nk’uko Nyakubahwa Perezida wacu ahora abivuga, turagenda tugahaha tugataha. Ndi hano by’igihe gito, nzasubirayo, ariko ningaruka nshobora kugaruka burundu."

Mu myaka itandatu The Ben yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuziki we wakomeje kwiganza ku rutonde rw’ucurangwa cyane mu Rwanda, na we ntiyigeze acogora ngo acike intege. Yakunze gushimangira ko abafana yasize mu gihugu adateze kubatenguha.

Ibyafatwaga nk’inzozi kuri bamwe byashyize biraba The Ben asesekara i Kigali, aho aje gutaramana n’Abanyarwanda mu gitaramo ngarukamwaka cya East African Party kizabimburira ibindi byose muri 2017. Mu gitaramo cye i Kigali, The Ben azafashwa na Bruce Melodie, Charly na Nina, ndetse na Yvan Buravan.

Mbere y’igitaramo cya East African Party gitangiza umwaka, ku itariki 31 Ukuboza 2016, The Ben azasabana n’abafana be muri Vibe Party izabera kuri Hotel Villa Portofino iri i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Ateganya no gukora ibikorwa by’urukundo mu Rwanda birimo gusura abatishoboye.

Ati "Ibindi bikorwa mfite usibye ibitaramo, mfite gahunda zo gukora ibikorwa by’ubugiraneza, gusura ibigo by’imfubyi n’abatishoboye.Ndumva ari cyo kintu nteganya gukora mbere y’igitaramo na nyuma yacyo."

The Ben(hagati) mu kiganiro n'abanyamakuru
Abanyamakuru bari benshi muri iki kiganiro
The Ben yavuze ko kuba yaragiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta byangombwa bibimwemerera ari ikosa atahakana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .