00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi kuri Tom Close watangiye gusoroma ku mbuto z’umuruho yanyuzemo

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 12 June 2015 saa 08:32
Yasuwe :

Muyombo Thomas wiyita Tom Close mu muziki yishimira ko inzozi yakuranye kuva mu buto zabaye impamo ndetse akaba yaratangiye gusoroma ku mbuto z’umuruho yanyuzemo kugira ngo izo nzozi azigereho.

Tom Close yavutse tariki ya 28 Kanama 1986, avukira ahitwa Masindi muri Uganda, ari naho yashoboye kwigira amashuri y’ikiburamwaka (nursery school). Nyuma y’aho umuryango we uza kwimukira mu Rwanda aho yatangiriye amashuri ye abanza muri Remera Academy hanyuma ajya kuri La Colombiere ari naho yaje kurangiriza amashuri abanza.

Mu buzima bwe akiri umwana muto ntabwo yari azi ko azavamo umuririmbyi ukomeye kuko yakundaga gukina no gukinisha udukinisho nk’abandi bana akaba kandi yarashoboraga no gukora utuntu dutandukanye tw’abana nk’utumodoka tw’imikwege n’ibindi ariko agakunda kuvuga ko azaba umuganga.

Kuri we inzozi zabaye mpamo

Tom Close yakuze yifuza kuzaba umuganga ndetse no mu mabyiruka ye yarabiharaniye nubwo yagiye ahura na byinshi bimuca intege.

Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, yagarutse ku buzima bwe busanzwe ndetse anavuga ko afite ibyishimo by’uko yabashije gusohoza umuhigo yari yarihigiye.

Tom Close yatangiye gusoroma imbuto z'umuruho yanyuzemo

Yagize ati, “Mu buto bwanjye sinigeze ntekereza ko nazaba umuhanzi ahubwo nahoraga nifuza kuzaba umuganga kandi nkanabiharanira kuko numvaga mbikunze nubwo byari bikomeye Imana yaranshoboje mbigeraho ubu ndi umuganga kandi binteye ishema”.

Umuziki wamwanguriye ubutunzi n’umuryango

Muganga Muyombo Thomas yabwiye IGIHE ko mu myaka 9 amaze mu muziki ikintu gihenze yawusaruyemo ari ubutunzi mu buryo bw’amafaranga ndetse ko umunsi ku munsi yunguka inshuti.

Yagize ati, “Uyu muziki nkora unyungukira byinshi ku buryo ntavuga ngo igihenze maze gukuramo ni iki ,ariko amafaranga menshi mfite amfasha mu buzima bwa buri munsi nyakura mu muziki ndetse na nyinshi mu nshuti zanjye twagiye duhurira muri uyu muziki”.

Agitangira umuziki yahembwe ibihumbi 30 yicinya icyara

Tom Close yavuze ko yinjira mu muziki nta nyungu yari yiteze ahubwo yabikoreraga urukundo ndetse no kwishimisha gusa ibintu byaje guhinduka ubwo yabonye ahembwe ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2006.

Ati, “Ntangira gukora umuziki ntabwo nari niteze kuwusaruramo amafaranga ahubwo umunsi nahembwe ibihumbo 30 by’amanyarwanda nibwo nabonye ko bishoboka ntangira gukorana ingufu n’icyizere cyinshi”.

Indirimbo ze zamukoze ku mutima

Tom Close umaze gushyira hanze album 6 yavuze ko hari indirimbo kuri we zihora ari nshya kandi zimuryohera kumva.

Ati, “Indirimbo zanjye zose ndazinduka ariko buriya indirimbo ‘Ndacyagukunda’ n’ubu iracyankora ku mutima, ‘Mbabarira Ugaruke’ hamwe na ‘Umugabo Uhiriwe’ izo ndirimbo ndazikunda cyane”.

Ikintu kimuhangayikisha kurusha ibindi

Aganira na IGIHE, Tom Close yavuze ko ubuzima bwe bwa buri munsi abamo aharanira guhora yishimiye ku buryo ibibi nta gaciro ajya abiha mu buzima gusa agahangayika cyane umukobwa we Ellah arwaye.

Ahangayika bikomeye iyo umwana we yarwaye

Ati, “Sinkunda guha agaciro ibintu bimbabaza ariko iyo umwana wanjye arwaye birambabaza bikanambuza amahoro”.

Abanyarwanda nibo soko y’inganzo ye

Benshi bibaza impamvu Tom Close adahwema kuririmba indirimbo zirimo amaganya cyangwa agahinda ariko we ahamya ko ibyo aririmba ari ubuzima busanzwe Abanyarwanda bibonamo kandi babamo.

Mu guhanga agendera ku buzima Abanyarwanda babamo

Ati, “Ibintu ndirimbo ntabwo ari inkuru mpamo zanjye ahubwo ni ubuzima busanzwe mba mbona Abanyarwanda babamo nkashaka kwiyegereza abafana banjye mbereka uburyo sosiyete yacu ibanye, ibibazo ihura nabyo cyangwa uburyo yagakwiriye kubana”.

Abahanzi abonamo ubuhanga

Tom Close kuba atarakuranye inzozi zo kuba umuhanzi ntibyamubujije gukurikiranira hafi muzika kuko Lucky Dube na R.Kelly ni bamwe mu bahanzi yakunze kuva kera.

Ati, “Mu karere kacu nkunda Chameleone kuko ni umuhanzi uririmba indirimbo zirimo ubutumwa kandi agahozaho, Chris Brown nawe ni umuhanga uretse ko R.Kelly na Lucky Dube nabo nshimishwa n’ibihangano byabo”.

Umuntu ukomeye yifuza guhura na we

Tom Close ahora yifuza guhura na Perezida Paul Kagame kuko ari umugabo abonamo ubuhanga ndetse n’ubwenge bwinshi.

Ati, “Perezida wacu ndamukunda, nifuza guhura na we kuko mbona ari umuhanga cyane hari byinshi namwigiraho”.

Ibintu byamushimishije mu buzima

Mu buzima bwe yashimishijwe bikomeye no kurangiza amashuri ya Kaminuza, kuba yararushinganye na Tricia bakibaruka umwana w’umukobwa witwa Ellah.

Mu byamushimishije harimo kurushingana na Tricia

Aryoherwa iyo yariye Kinyarwanda

Yabishimangiye agira ati, “Sinkunda kurya ubusanzwe ariko iyo mbonye imyumbati, ibijumba n’ibishyimbo biranshimisha”.

Umurongo wo muri Bibiliya umufasha

Tom Close ahamya ko yemera Imana imwe rukumbi ndetse akizera n’ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya, nubwo kenshi akunda kugaragara yambaye ishapure yavuze ko atari umugatolika ahubwo ayambara nk’umutako gusa arayubaha.

Ati, “Umurongo wa Bibiliya umfasha cyane ni muri Yohana 3-16, nizere Imana ndetse na mwuka wera ndetse n’ubuzima bwanjye bwose bwubakiye ku kwizera,kwemera no kubaha Nyagasani”.

Mu muziki we Tom Close amaze guca uduhigo two gukorana n’abahanzi bakomeye barimo Good Life, Big Farious, Sean Kingston n’abandi bakomeye ku Isi. Kuri ubu akaba yamaze gukorana na Eddy Kenzo indirimbo bise ‘Zero Distance’ bateganya gukorera amashusho mu minsi ya vuba.

Uyu muhanzi w'umuganga ashimishwa bikomeye no kuba yararangije Kaminuza

UMVA IYI NDIRIMBO YA TOM CLOSE NA EDDY KENZO


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .