00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close agiye kumurika album izamwongerera uduhigo mu Rwanda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 16 January 2017 saa 10:43
Yasuwe :

Tom Close ageze kure umushinga wa album ya karindwi izamuhesha agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere ushyize hanze Album nyinshi mu bahanzi bo mu kigero cye, iyi azayimurika bitarenze umwaka wa 2017.

Tom Close amaze imyaka irenga icumi ari mu bahanzi ba mbere bakunzwe mu Rwanda, kugeza ubu ni we wa mbere mu bakoze umuziki mu myaka 20 ishize ufite album nyinshi.

Album ya karindwi ya Tom Close ije ikurikira izindi ebyiri yaherukaga gusohora mu mwaka wa 2014 harimo iyitwa ‘Isi’ na ‘Ndakubona’. Mu kumurika izi album Tom Close yakoze igitaramo gikomeye cyashushanyaga urugendo rurerure amazemo imyaka myinshi ahatana no gukomeza kuba muri ba nyambere mu muziki w’u Rwanda ndetse agakora neza akazi kajyanye n’iby’ubuganga yize.

Yavuze ko iyi album ifite umwihariko uzumvikanira mu rutonde rw’izo azabumbura kuri CD ateganya kwereka abafana be. By’umwihariko ngo yashyize ingufu mu myandikire inoze ndetse album ye itunganywa n’aba Producers bakomeye mu Rwanda.

Ati "Umwihariko uzagaragarira mu ndirimbo, mu myandikire yazo, no mu buryo zicurangitse. Indirimbo zizaba ziririmbitse neza ndetse zifite umwimerere w’abaproducers benshi."

Ni gute ahuza umuziki n’iby’ubuganga?

Yagize ati “Abafana banjye ndabakunda cyane kandi n’ibyo nkora mbikorera bo, gusa hari bamwe batarabasha kwakira ko mfite imyuga ibiri nkora kandi yose mu buryo bw’umwuga. Kimwe mu mabanga amfasha gukora neza ibyo nkora ni ukutabivangavanga ngo nshake kubera hose icya rimwe.”

Yongeyeho ati “Iyo ndimo gukora kimwe ngerageza kugikora uko gikorwa kandi nkagendera ku mahame akigenga. Iyo ndi mu buhanzi mba ngomba gusa n’umuhanzi nkanitwara nk’umuhanzi. Naba mu kandi kazi nkora, iby’ubuhanzi nkabyirengagiza nkakora akazi.”

Yavuze ko mu myuga ibiri akomatanya yakuyemo isomo ryamwigishije ko iteka umuntu agomba “kugerageza kuba uwo ari we kuko n’iyo wakwishushanya ntuzabura abakujora, abakuvuga cyangwa abakunenga.”

Ku myaka 30, Tom Close ubusanzwe witwa Thomas Muyombo, afite umwana yabyaranye na Niyonshuti Ange Tricia bashyingiranywe mu mwaka wa 2013.

Mu 2011, Tom Close yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wegukanye ku ikubitiro igihembo kuri ubu gikuru kurusha ibindi mu mafaranga mu muziki nyarwanda cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star gitangwa na BRALIRWA.

Yakoze album zakunzwe zirimo Kuki, Si beza, Ntibanyurwa, Komeza Utsinde, Isi na Ndakubona.

Reba amashusho y’indirimbo ’Ferrari’ imwe mu zigize iyi album:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .