00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close na Tricia bahishuye isoko yazamuye umunezero mu rugo rwabo

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 29 May 2015 saa 09:10
Yasuwe :

Kuva tariki ya 30 Ugushyingo 2013 kugeza magingo aya, Tom Close na Niyonshuti Ange Tricia babana nk’umugabo n’umugore mu munyenga w’umunezero wiyongera uko bwije n’uko bukeye ahanini biturutse ku bufatanye, gusenga no kuzuzanya muri byose.

Nyuma yo kurushinga, Tom Close na Tricia babyaranye umwana w’umukobwa bise Ella, wavutse taliki ya 16 Kanama 2014. Mu muryango wabo ubona buzuye ibyishimo, ubufatanye n’urukundo , bakarangwa n’ubwuzuzanye mu rugo rwabo ruri ahitwa ku Kinamba mu Mujyi wa Kigali

Mu kiganiro na Cosmos Magazine, Tom Close wavutse taliki ya 28 Ukwakira 1986, avuga ko yamenyanye na Niyinshuti Tricia ubwo yigaga mu yahoze yitwa Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda, naho Tricia yiga mu yahoze ari KIST.

Nyuma y’igihe gito bamenyanye bisanze bakundana mu buryo bukomeye nk’uko Tom Close abivuga ati “Twatangiye turi inshuti zisanzwe, ntago tuzi uko byaje kugenda dusanga dukundana”.

Nyuma y’igihe gito bakundana ngo ni bwo Tom yatangiye kubwira Tricia ko yazamubera umugore. Tom Close agisaba Tricia ko yakwemera akazamubera umugore undi ngo yabibonagamo imikino gusa uko iminsi yagiye ishira niko yarushagaho kwiyumvamo umugabo we kugeza ubwo bemeranyije kubana akaramata.

Tricia ati “Tom yansabye ko tubana hashize imyaka ibiri dukundana, numvaga ko ari ugukina ariko bigeze 2013 mbona ko ari serious duhitamo kubana […] tariki ya 3 Gicurasi 2013 ubwo nizihizaga isabukuru y’amavuko ni bwo yanyambitse bague de fiançaille(impeta y’urukundo)”.

Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2013 nibwo Tricia na Tom Close bashyize mu ngiro ibyo gushyingiranwa kwabo maze basezeranira kuzabana akaramata, bakabana mu byiza no mu bibi, bihanganirana, bafashanya kugeza igihe bazatandukanyirizwa n’urupfu.

Nyuma yo kubana urugo rwa Tom na Tricia rwifashe gute?

Nk’uko Tom Close yabishimangiye ngo nyuma yo gushyingiranwa n’umukunzi we ndetse bakibaruka, ngo ibyishimo n’umunezero ni wo mwuka bahumeka mu rugo rwabo. Uko iminsi igenda ishira niko barushaho gukundana ndetse igipimo cy’uburyo biyumvanagamo cyarazamutse ku rwego ruhanitse.

Yagize ati “Muri make turishimye tumeranye neza turakundanye kandi ni cyo cy’ingenzi iyo abantu babana nk’umugore n’umugabo”.

Akomeza avuga ko kubona umugore we ndetse n’umwana wabo iruhande rwe bimushimisha cyane,

Uretse kuba akundana mu buryo bukomeye , ngo iyo Tom Close abonye umwana biramuryohera cyane ndetse bikamutera imbaraga zo gukundana nyina birushijeho.
Ati “Iyo ugize amahirwe noneho umuntu ukunda mukaba muri kumwe, ukajya uryama muri kumwe, ukabyuka ukamubona iruhande rwawe, ni ibintu bishimisha. Hanyuma n’aho umwana aziyemo ibyishimo biba byinshi, kuko buri munsi ugenda umumenyaho ibintu utari uzi. Ariko nanone umwana atuma mukundana kurushaho mukanizerana kurushaho”.

Ku ruhande rw’umufasha we Tricia Niyonshuti ngo urugo ruri kumwe n’Imana ni cyo cyiza kibaho ku isi.

Tricia ati “Urugo ruri kumwe n’Imana ni cyo kintu cyiza kibaho ku Is. Nkirugeramo naranezerewe cyane, nyuma y’ibyumweru nka bitatu Imana impa umugisha wo gutwita, nkomeza mbaho mu munezero, nyuma y’amezi icyenda Imana impa umwana, ubu ho birenze umunezero nigeze kumenya. “

Yungamo ati “Experience maze kugira ,urugo ni ibyiza bijya mu bindi, uyu munsi uba uri mu cyiza ejo hakaza ikiruseho, kandi n’urukundo rugenda rwiyongera”.

Imibanire myiza hagati y’umugabo n’umugore Tricia yaje kuvumbura ko ituruka ahanini ku Mana n’uburyo abashakanye bafashanya muri byose. Ati “Ariko byose mbona ari Imana, sinzi ko abatayifite ari ko bigenda, ariko yo uyifite igenda ikunezeza nawe bikagutangaza”.

Ipfundo rikaza umunezero mu rugo rwabo…

Uyu muryango uvuga ko gusenga no gufatanya muri byose ari cyo gituma bakomeza kubana mu munezero.

Tom Close ati “Buri wese aba afite ibyo akora kugira ngo tugende dufatanya cyane cyane, kurera biravuna ntabwo umuntu yabyifasha wenyine […] tugenda dufashanya ku buryo iyo umwana akenene papa cyangwa mama we buri wese aba ahari”.

Tricia we avuga ko gusenga ari ryo pfundo rya byose ngo kuko “Gusenga mbona ari ryo shingiro rya byose. Imana ni yo idufasha kumenya umunsi ku munsi icyo dukora kugira ngo urugo rwacu rutere imbere ndetse n’umubano wacu muri rusange”.

Uyu muryango unavuga ko ubu ushishikajwe no guha uburere bwiza umwana wabo, ku buryo azaterwa ishema n’ababyeyi be.

Nta gushidikanya ko Tom Close anyuzwe n’urugo rwe, dore ko anabigaragaza mu ndirimbo ye “Umugabo uhiriwe” yashyize hanze mu minsi Ishize. Umugore na we avuga ko kuva yabaho yagize ibyishimo bikomeye kurusha ibindi amaze kurushingana na Tom Close.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .