00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close yagaragaje izingiro ry’ibibazo n’idindira ry’umuziki wo mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 January 2018 saa 09:19
Yasuwe :

Umuririmbyi Tom Close yavuze ingingo abona zibangamira iterambere ry’ibikorwa by’abahanzi bo mu Rwanda, ibihangano byabo ntibibashe kurenga imbibi ngo bihatane ku isoko mpuzamahanga ry’umuziki.

Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, ari mu bashyize itafari ku muziki ugezweho muri iki gihe, ni we wabimburiye abandi yegukana igihembo gikuru cya Primus Guma Guma Superstar.

Uyu muhanzi avuga ko kuba umuziki ukozwe n’Abanyarwanda utarabasha kugera ku rwego rumwe n’ukorerwa mu bindi bihugu bifite uruganda rwawo rwateye imbere ahanini bituruka ku mikorere n’imyumvire y’abahanzi bo mu Rwanda ubwabo, kuba batabasha gushyira hamwe byuzuye ndetse n’abafite aho bahurira n’uruganda rwawo bibanda ku kubaca intege.

Mu kiganiro na IGIHE, Tom Close yagize ati "Imyumvire cyangwa ubumenyi ntiburaba bwinshi ku bijyanye n’icyo abahanzi ubwabo basabwa gukora. Hari bimwe usanga twibwira ko bikomeye kandi bidakomeye. Uko umuntu agenda ahura n’abandi bamaze kugera aho twifuza kugera ukareba uko babikora biragutinyura bikakwereka ko byose bishoboka."

Yakomeje agira ati "Nka bya bindi bavuga ngo ’akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze,’ hari ukuntu abahanzi ubwacu dusa nk’abafungiranye ahantu hamwe ku buryo bitugora kumenya uko abandi babigenza. Rimwe na rimwe tukumva ko nta nzira twabigeraho [kwambutsa umuziki imbibi] kandi mu by’ukuri zishoboka kandi zihari."

Tom Close usanzwe ari umwe mu bahanzi babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music avuga ko mu zindi mpamvu zidindiza abahanzi bo mu Rwanda harimo ikibazo cy’amikoro adahagije ndetse no kuba benshi usanga bifasha imirimo yose ijyanye no kwimenyekanisha n’indi yose bakwiye kuba bafite amatsinda y’abajyanama n’abafatanyabikorwa mu izamuka ryabo.

Ati "Hari ikibazo cy’ubushobozi budahagije ku bahanzi, ubujyanama ku muhanzi ni ikintu kinini, bisaba ko rimwe na rimwe haba hari ubushobozi abahanzi bo mu Rwanda inshuro nyinshi usanga badafite. Usanga umuhanzi ashobora kugira ubushobozi bwo gukora indirimbo imwe nziza mu buryo bwose ariko kubona ubwo gukora iya gatatu ngo akomeze uwo murego yatangiranye bigoye."

Tom Close avuga ko hari ingero nyinshi z’abahanzi bagiye bagerageza gusohoka bagakora indirimbo imwe irenga imbibi ariko bagacibwa intege no kuba nta ngengo y’imari ihari y’ibindi bikorwa baba bifuza gukora.

Yongeyeho ati "Biba bisaba ko umuhanzi agira itsinda ryagutse rimwunganira mu bujyanama, ishoramari ku buryo akora ibihangano biri ku rwego mpuzamahanga mu majwi n’amashusho. Ahanini bisaba ko umuhanzi ubwe abigiramo uruhare kugira ngo iryo tsinda aryubake ariko na none usanga abantu bashaka gufasha umuziki ari abafite ibitekerezo ariko nta bushobozi buhari buhagije. Ibyo ubwabyo na byo biri mu bidindiza umuziki."

Tom Close avuga ko afite icyizere ko umuziki wo mu Rwanda uzaba warambutse imbibi mu myaka itanu iri imbere

Tom Close avuga ko hari ikindi kibazo cyugarije umuziki mu Rwanda aho usanga abawukurikirana inshuro nyinshi bishimira kujora ibikorwa by’abahanzi nyamara ntibatange inama zikwiye zafasha iterambere ryawo ngo ibikwiye gushimwa bishimwe n’ibikwiye kunengwa binengwe.

"Imbaraga z’abahanzi ziratatanye"

Tom Close avuga ko kimwe mu bibazo by’ingutu ku iterambere ry’umuziki nyarwanda ari ukuba abawukora batatanya imbaraga ntibagire ubumwe n’imikoranire ihoraho mu gutezanya imbere no gusangizanya ubunararibonye.

Yagize ati "Icy’ingenzi bidusaba nk’abahanzi ni ukumenya ko ikibuga turimo ari uko kimeze tukagikoreramo tukizi, ni bya bindi bavuga ngo ibuye ryagaragaye ntabwo riba rikishe isuka."

"Ubona ko abantu bagerageza gukora, indirimbo z’Abanyarwanda ubu zatangiye guca kuri televiziyo zitandukanye. Nshingiye kuri ibyo ntekereza ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bibiri biyoboye umuziki muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba turimo."

Ntiyemeranya n’abakunze kuvuga ko kuba abahanzi bo mu Rwanda badakoresha indimi mpuzamahanga ari byo byaba byihishe inyuma yo kuba badacurangwa mu bindi bihugu "kuko hari abo tuzi bakunzwe mu Rwanda cyangwa ahandi kandi abakunda umuziki wabo batumva ururimi bavuga, ahubwo nyuma ugasanga bifuza kumenya ibisobanuro by’ibyo bumvise."

Ngo yishimira kuba abahanzi bamwe baratangiye guhindura umujyo muri iki gihe bakaba bakora umuziki mu buryo bubaturutse ku mutima batarangamiye ibitaramo bitegura kuririmbamo cyangwa itike yo kwinjira mu irushanwa runaka nk’uko byakunze kugaragara mu myaka ishize.

Tom Close ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki ugezweho, yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo n’izo yahereyeho nka "Mbwira Yego", "Ndacyagukunda", "Sibeza", "Ntibanyurwa", "Komeza Utsinde", "Mama w’abana", "Uramutse Wemeye" n’izindi zikubiye kuri album zirindwi amaze gukora.

Usibye ibikorwa bijyanye na muzika ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuganga. Mu mwaka ushize yatorewe kuba Umuyobozi w’ihuriro ry’ibihugu 13 biri mu gace k’Uburasirazuba bwa Afurika, mu muryango nyafurika Africa Society for Blood Transfusion (AfSBT), ushinzwe ibyo gutanga amaraso.

Reba amashusho y’indirimbo nshya ya Tom Close yise ‘Naba Umuyonga’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .