00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close yakebuye abijandika mu bishobora gusubiza u Rwanda mu icuraburindi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 10 April 2015 saa 12:11
Yasuwe :

Muyombo Thomas uzwi mu muziki nka Tom Close, mu butumwa yageneye Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yibanze cyane ku gukangurira urubyiruko gukoresha ingufu zarwo mu bifite igihugu akamaro rwirinda icyasubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Mu by’ibanze Tom Close yitsitsaho mu butumwa bwe mu gihe u Rwanda rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko urubyiruko ari rwo zingiro ry’iterambere igihugu cyifuza kugeraho bityo rukaba rusabwa gukoresha ingufu zarwo mu biteza imbere igihugu bakima amatwi icyabasubiza mu icuraburindi nk’iryo muri Mata 1994.

Yagize ati “Ubutumwa natanga muri iki gihe cyo kwibuka by’umwihariko ni uko Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko dukwiriye guharanira ko imbaraga zacu tuzikoresha mu byiza byubaka igihugu tukirinda imitekerereze idusubiza mu icuraburindi nk’iryo igihugu cyacu cyari kirimo mu gihe nk’iki 1994.”

Tom Close yakebuye abijandika mu bishobora gubiza u Rwanda mu icuraburindi

Uyu muhanzi yanashiangiye ko ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 21 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni, ngo rubikesha ubuyobozi bwiza buharanira ubumwe bw’Abanyarwanda bityo buri we akaba akwiye kubushyigikira.

Yagize ati “Dushyigikire ubuyobozi bwiza dufite kandi ibihe nk’ibi byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ntibigatume twiheba cyangwa ngo duheranwe n’agahinda. Twumve ko kuba hashize imyaka 21 turiho kandi tukiri bazima n’ahatari aha tuzahagera”

Tom Close yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga zarwo mu byungukira u Rwanda

Twitter: @murungisabin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .