00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close yakoresheje kajugujugu mu mashusho y’indirimbo ye

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 23 November 2015 saa 02:24
Yasuwe :

Umuhanzi, umwanditsi akaba n’umuganga Tom Close aritegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Uramutse wemeye’ akoresheje zimwe mu ndege za kajugujugu.

Tom Close ngo yakoze aya mashusho muri ubu buryo agamije kwereka amahanga ibyiza by’Umujyi wa Kigali ndetse no kurushaho gukurura ba mukerarugendo ngo bakomeze kwisukiranya basura u Rwanda.

Mu mashusho ya ‘Uramutse wemeye’ agaragaramo ikibuga cy’indege cya Kigali, imiterere yacyo, umutekano ndetse n’isuku iharangwa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Tom Close yavuze ko umuhanzi aba afite ububasha bwo kugaragaza isura y’igihugu cye akaba yatuma abakerarugendo bagisura ngo kuko umuhanzi ari ijwi ryumvwa na benshi.

Yasobanuye ko iyi ndirimbo yamutwaye imbaraga ndetse n’umubare w’amafaranga utari muto ariko akaba atabyicuza kuko yizeye neza ko izatanga umusaruro ufatika.

Yagize ati “Navuga ko imbaraga zakoreshejwe ari nyinshi kuko byansabaga guhura n’abayobozi nkabasobanurira igitekerezo cyanjye nkanabasaba uburenganzira uretse ko bitanagoranye cyane.”

Kugeza ubu, Tom Close yasanze ifatwa ry’aya mashusho rimaze kumutwara amafaranga asaga miliyoni gusa imirimo ya nyuma yo kuyinoza ikazatwara andi ku buryo azamenya neza igiteranyo cy’ayo yakoresheje imaze kujya hanze.

Ati “Kugeza ubu amafaranga amaze gukoreshwa ku ndirimbo ari hejuru ya miliyoni imwe gusa umubare nyawo wayakoreshejwe azamenyekana indirimbo irangiye.”

Muri iyi ndirimbo Tom Close azagaragara ku kibuga cy’indege agiye kwakira umukunzi we aho aba amuririmbira ati ‘uramutse wemeye nagukunda urukundo utigeze utekereza,nagutetesha nkagutonesha kugeza bikurenze’.

Iyi ndirimbo izagaragaramo ibice bitandukanye bigaragaza ubwiza bw’u Rwanda by’umwihariko Umujyi wa Kigali

‘Uramutse Wemeye’ ya Tom Close yakozwe na Producer Clement muri Kina Music, amashusho yayo ari gutunganywa na Mariva.

Biteganyijwe ko iyi ndirimbo izasohoka ku wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2015 nihatagira igihinduka.

Sogongera kuri iyi ndirimbo...


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .