Ku ikubitiro yashyize hanze indirimbo iri mu rurimi rw’Igiswahili yise ‘Nijaribu’, ngo niyo ntangiriro y’intego nshya yihaye mu mwaka wa 2016 mu kwagura umuziki we.
Ati “Ni byinshi nifuza kugera muri 2016, by’umwihariko ndashaka kuririmba cyane mu ndimi zivugwa mu bindi bihugu kugira ngo ndebe ko umubare w’abumva ibyo ndirimba wakwiyongera.”
Ngo si iyi ndirimbo atezeho impinduka zidasanzwe mu muziki we ahubwo ngo agiye gushyira imbaraga mu ngeri z’ubuhanzi akora kugira ngo agaragaze umwihariko.
Ati “Ntabwo navuga ko ariyo izazamura umuziki wanjye, umuhanzi akoresha uburyo bwose bushoboka mu kwiyongerera abafana. Niyo ntangiriro, ngiye kujya ndirimba mu Giswahili ariko sinavuga ko ndetse Ikinyarwanda.”
Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Clement muri Kina Music, yayanditse afatanyije na Masantura, umunyamakuru wa RBA.
Tom Close aza ku isonga mu bahanzi bo mu kigero cye bafite album nyinshi. Aherutse kumurika iya gatanu n’iya gatandatu [Isi na Ndakubona ] zaje yiyongera ku zindi zirimo Kuki, Si beza, Ntibanyurwa na Komeza Utsinde.
TANGA IGITEKEREZO