00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close yerekanye uburyo bwo guca iminyururu iboshye Abanyarwanda

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 13 April 2015 saa 02:05
Yasuwe :

Muyombo Thomas, umuhanzi ukora umuziki awufatanyije n’ubuganga, ashimangira ko Abanyarwanda bazabohoka mu buryo bunoze igihe bazabasha kwigobotora ingoyi ya gikoloni ikigose intekerezo za benshi.

Abinyujije kuri Instagram, Tom Close yavuze ko igihe Abanyarwanda bose bazabohoka ingoyi y’ubukoloni yanze kubava mu mitwe aribwo imyunyururu iboshye benshi izacika bagakorera iterambere ryabo ku mudendezo.

Yagize ati “Nitubohoka ingoyi y’abakolini iri mu mitwe yacu nibwo iminyururu ituboshye izacika #Kwibuka21”

Tom Close avuze aya magambo asaba Abanyarwanda kwigobotora ingoyi y’ubukoloni iri mu mitwe ya benshi nyuma y’uko Perezida Kagame yasuye abanyeshuri ba Kaminuza ishami rya Huye akababwira ko abantu bose ku Isi bangana ko ndetse Imana yabahaye ibyo gushingiraho mu buryo bumwe bityo ntawe ukwiriye kubaho ategeye amaboko abandi.

Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Close yashishikarije Abanyarwanda gushyigikira ubuyobozi bafite kuko ibyiza rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 21 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni, ngo rubikesha ubuyobozi bwiza buharanira ubumwe bw’Abanyarwanda bityo buri we akaba akwiye kubushyigikira.

Yagize ati “Dushyigikire ubuyobozi bwiza dufite kandi ibihe nk’ibi byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ntibigatume twiheba cyangwa ngo duheranwe n’agahinda. Twumve ko kuba hashize imyaka 21 turiho kandi tukiri bazima n’ahatari aha tuzahagera”

Twitter: @murungisabin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .