00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close yacengewe n’impanuro za nyina wabohoye u Rwanda

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 10 July 2015 saa 07:20
Yasuwe :

Umuhanzi akaba na muganga Muyombo Thomas benshi bazi ku izina rya Tom Close atewe ishema no kuvuka ku babyeyi bakundaga igihugu banakirwaniriye , nubwo atakiri kumwe nabo aterwa ishema nibyo bakoze bakiri ku Isi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Tom Close yavuze ko azirikana uruhare ababyeyi be bagize mu kubohora igihugu ndetse ko nawe azakomereza aho bari bagejeje mu guharanira ubumwe n’amahoro y’Abanyarwanda.
Nyina ni we ntwari ya mbere kuri we
Nubwo yari muto mu myaka, Tom Close ahamya (...)

Umuhanzi akaba na muganga Muyombo Thomas benshi bazi ku izina rya Tom Close atewe ishema no kuvuka ku babyeyi bakundaga igihugu banakirwaniriye , nubwo atakiri kumwe nabo aterwa ishema nibyo bakoze bakiri ku Isi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Tom Close yavuze ko azirikana uruhare ababyeyi be bagize mu kubohora igihugu ndetse ko nawe azakomereza aho bari bagejeje mu guharanira ubumwe n’amahoro y’Abanyarwanda.

Nyina ni we ntwari ya mbere kuri we

Nubwo yari muto mu myaka, Tom Close ahamya neza ko ubutwari bwa nyina atajya abwibagirwa kuko nyina yari intwari ndetse ari n’umugore ukunda gukora cyane.

Yagize ati, “Ababyeyi banjye bose baguye ku rugamba nari nkiri muto ariko hari ibihe ntajya nshobora kwibagirwa kuri bo by’umwihariko mama wanjye kuko yari umugore w’intwari kandi wakundaga gukora cyane”.

Yakomeje asobanura ko nyina yamusize akajya ku rugamba ari muto ku buryo byageze igihe nyina akifuza kujya amuheka akamujyana ku rugamba gusa ntibimukundira kubera akazi yagombaga gukora ariko ibyo byose akaba abibonamo ubutwari n’ubugabo.

Hari ibanga rituma adaheranwa n’agahinda k’ubupfubyi

Kuba ababyeyi be batakiriho, Tom Close yavuze ko bitamutera kwigunga cyangwa ngo aheranwe n’agahinda kuko yizeye ko bari aheza kandi ko Imana n’abantu bishimira ibyo bakoze bakiri ku Isi.

Ati, “Mama niwe wabanje gutabaruka nyuma na data aza kwitaba Imana ariko bansizemo ubugabo bwo kumva nkomeye kandi kubera ko bansigaga mu rugo bakajya ku rugamba nabaga nzi neza ko icyo baharanira ari amahoro”.

Yunzemo ati, “bambereye intwari nanjye nzakomereza aho bagejeje mparanira amahoro ndetse n’ubumwe bw’Abanyarwanda mu nzira zose zishoboka”.

Umurage ukomeye yasigiwe na nyina

Mu mabyiruka ye nubwo atakunze kubana na nyina cyane, Muyombo Thomas avuga ko hari ubumenyi n’imico yakuye kuri nyina ikimufasha magingo aya.

Yagize ati “Mama yakundaga umwana ufite uburere, ufite ikinyabupfura kandi wubaha. Ntiyakundaga gukubita abana be ahubwo yabakangishaga igitsure kandi akunda umwana w’umuhanga cyane.”

Si ibyo gusa kuko yanavuze ko nyina yari impirimbanyi kuko icyo yashakaga cyose yaragikoraga kandi akakigeraho.

Yungamo ati, “gukora cyane ni bimwe mu bintu ngikundira mama kandi namwubahira kuko yakundaga umurimo”.

Uretse uburere bwa kibyeyi yahawe na nyina, Tom Close yavuze ko bamwubatsemo gukunda igihugu ndetse no kumva yacyitangira igihe cyose biri ngombwa.

Nyina wa Tom Close yitwaga Dukuze Faith wari ufite ipeti rya Sergent yavutse tariki 14 Werurwe 1957, atabaruka ku itariki 28 Ugushyingo 1995 nyuma y’umwaka umwe urugamba rwo kubohoza igihugu rurangiye.

Guhera mu 1987 yari mu Muryango wa RPF Inkotanyi waharaniraga gutaha kw’Abanyarwanda bari barahejejwe hanze y’igihugu na politiki mbi y’ivangura, maze mu 1990 atangirana n’ingabo za RPA urugamba rwo kubohora urwamubyaye.

Kuri ubu umwana yasize yabaye umugabo w’icyamamare, wubatse ufite urugo rurimo umugore n’umwana umwe w’umukobwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .