00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close yinjiye mu banditsi b’ibitabo

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 9 September 2015 saa 10:22
Yasuwe :

Muyombo Thomas usanzwe ari umuhanzi akaba n’umuganga yinjiye mu banditsi b’ibitabo agahamya ko ari impano yakuranye kuva akiri mu mashuri mato.

Tom Close aganira na IGIHE, yavuze ko kwandika ibitabo ari ibintu yakundaga kuva kera kandi abifata nk’impano ikomeye, kuri ubu arifuza ko impano ye yagirira benshi akamaro cyane cyane abana bato.

Uyu muhanzi arifuza gutoza abakibyiruka umuco wo gukunda gusoma kuko mu bitabo hahishemo byinshi byabafungura imiryango.

Yagize ati “Kwandika ibitabo ni impano yanjye kandi ndabikunda. Ubu natangiye kwandika ibitabo kugira ngo nkundishe abana umuco wo gusoma ndetse no kumenye neza Ikinyarwanda ari nacyo zingiro ry’umuco wacu”.

Tom Close wamaze gushyira hanze ibitabo bya mbere, yahereye ku bikubiyemo ubumenyi nkenerwa ku bana. Yasobanuye ko impamvu nyamukuru yatumye ahera ku bitabo by’abana ari uko abana ari abatware ko kandi bakwiriye kwitabwaho mbere y’abandi.

Ati “N’ibitabo by’abakuze ndabifite birahari ariko abakuru nzi neza ko nta mwanya uhagije bajya babona wo gusoma ariko umwana iyo umufatiranye agikura ukamutoza umuco wo gusoma arabikurana kandi binamufasha kwiyungura ubumenyi bwinshi butandukanye”.

Yungamo ati “Mu gusoma habamo ubumenyi utasanga ahandi, buriya ubumenyi bwinshi bubitse mu bitabo ariko abantu benshi ntibajya babimenya”.

Tom Close yavuze ko ibitabo yahereyeho ari ibitabo byo kujijura abana no gutuma ubwonko bwabo butangira gukora ari nako bubika ubumenyi bwinshi.

Ibitabo by’abana Tom Close yanditse bisomerwa abana bato uhereye ku mwaka umwe ukageza ku myaka icyenda y’amavuko.

Byibanda ahanini ku migani migufi, inkuru zishushanyije ndetse n’ubumenyi bubafasha kufunguka mu mutwe no kurushaho kumenya ururimi rw’ikinyarwanda neza.

Kugeza ubu amaze gushyira hanze bitabo by’abana bigeze ku munani harimo Agasaro n’abajura, Bakame,Matwi n’ibindi byinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .