Ni umuhango wabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja ku wa 7 Mata 2024.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe, yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari impanuka, ahubwo ari indunduro y’umugambi mubisha wateguwe igihe kirekire.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni indunduro y’urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko yabibwe n’abakoloni, atizwa umurindi n’ubuyobozi bubi bwakurikiyeho kugeza mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira ubwoko bwabo amahanga arebera.’’
Yakomeje avuga ko “Turi kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, duha icyubahiro abayiburiyemo ubuzima, ariko kandi tunashima ubutwari n’ubudaheranwa bw’abayirokotse. Turishimira kandi iterambere igihugu cyacu kimaze kugeraho kubera amahitamo meza cyakoze ku bw’imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika. Aha ndavuga ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no kugira igihugu gifite icyerekezo n’intego.”
Yasabye amahanga kuba maso no guhagurukira rimwe akamagana kandi akanahana abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yanasabye ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakwigishwa mu mashuri ndetse hakanubakwa n’inzibutso (memory symbols) hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kwigisha no gutoza abakiri bato gukumira no kurwanya ivangura n’amacukubiri ayo ariyo yose.
Rear Admiral Samuel Ilesanmi ALADE wari indorerezi (Military Observer) mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda mu 1994-1995 yagaragaje ko rwanyuze mu nzira y’inzitane ngo rugere aho rugeze uyu munsi.
Ati “Insanganyamatsiko ‘Kwibuka Twiyubaka’, ikubiyemo ubuzima bwose bw’u Rwanda, imibereho myiza, politiki… Nzi u Rwanda kuva mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugeza uyu munsi turuvuga imyato. Iki gihugu cy’imisozi igihumbi cyanyuze mu nzira y’inzitane kugira ngo kigere aho kiri none. Aha ndashima ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu kugira igihugu cyabo intangarugero ku Isi.”
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Nigeria, Ambasaderi Safiu O. Olaniyan, yavuze ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba guharanira ibyabaye bitazongera ukundi.
Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Nigeria, Bwana Mohamed M. Malick Fall, yasomye ubutumwa bw’umunyamabanga wa Loni bushimangira ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batazibagirana kandi anashima ubutwari bw’abayirokotse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!