00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka Trezzor bamaze biga umuziki yabagejeje ku ntera ikomeye mu buhanzi

Yanditswe na

Igihe

Kuya 30 April 2014 saa 09:26
Yasuwe :

Kavana Yves umaze imyaka igera ku 10 yiga umuziki ahamya ko ibyo yize ndetse n’ibyo bagenzi be baririmbana mu itsinda rya Trezzor bungukiye mu masomo ya muzika byabagizeho ingaruka zikomeye mu buhanzi bwabo.
Kimwe na bagenzi be bagize itsinda rya Trezzor, Kana Yves amaze imyaka 10 yiga gucuranga Guitar classic akaba ari na we mwanditsi w’indirimbo nyinshi iri tsinda rimaze gukora. Si ubumenyi bwe gusa mu muziki bwazamuye itsinda abarizwamo rizamuka ahubwo bagenzi be nabo bize amasomo (...)

Kavana Yves umaze imyaka igera ku 10 yiga umuziki ahamya ko ibyo yize ndetse n’ibyo bagenzi be baririmbana mu itsinda rya Trezzor bungukiye mu masomo ya muzika byabagizeho ingaruka zikomeye mu buhanzi bwabo.

Kimwe na bagenzi be bagize itsinda rya Trezzor, Kana Yves amaze imyaka 10 yiga gucuranga Guitar classic akaba ari na we mwanditsi w’indirimbo nyinshi iri tsinda rimaze gukora. Si ubumenyi bwe gusa mu muziki bwazamuye itsinda abarizwamo rizamuka ahubwo bagenzi be nabo bize amasomo atandukanye mu muziki haba mu bigo bizemo amashuri yisumbuye cyangwa abarahuye ubumenyi mu bigo byigisha umuziki mu Rwanda.

Ati, “Natangiyekwiga umuziki mu mwaka wa 2004 mu ishuri rya muzika ryitwa Okdale Kigali Music School riri mu Kiyovu, niga mu ishami rya guitar classic. Banyigisha gucuranga gitari unasoma amanota. Nyuma y’ imyaka itatu gusa natangiye gucuranga izindi njyana cyane cyane rock , blues na reggea kuko numvaga ngomba gushinga groupe yanjye.”

Kuba yarize amasomo atandukanye ku muziki uzwi ku izina rya Musique Classique, nibyo byamuhaye imbaraga no kwiremamo icyizere cyo kuba yakora ubuhanzi mu buryo bw’umwuga dore ko yanagize amahirwe yo kubonana na bagenzi be bane bafatanyije muri Trezzor asanga bose hari ubumenyi butandukanye bafite mu muziki.

Ati, “Umuziki wa classic wamfashije kumva vuba izindi njyana, banavuga ko musique classique est la mere des toutes les musiques. Nubwo nakoraga izindi njyana nakomezaga kwiga music classic. Mu 2012 ndangije amashuri ya kaminuza nibwo nabonye amahirwe yo gukomeza music classic nk’umwuga ku bufatanye bwa Trinity guildhall music college yo mu Bwongereza na Okdale Kigali Music School , batwoherereza abarimu batwigisha nk’uwitwa Chris Nichlson wo mu Bwongereza ndetse tunakora ibizamini.”

Muri iri shuri ry’umuziki, Kana Yves na bagenzi be, biga amasomo mu byiciro umunani ari nabyo bitanga amahirwe kugira ngo umunyeshuri abashe kwiga ibyitwa Conservatoire. Ati, “ Twiga ibyo bita grades ugomba kwiga grades umunani kugirango uzajye muri conservatoire. Njyewe ngeze kuri grade ya 6., nkaba nsigaje ebyiri gusa ngo ngere muri conservatoire.”

Kana Yves asigaje ibyiciro(grades) bibiri kugira ngo yemererwe kwiga conservatoire

Yves na bagenzi be bo muri Trezzor, umuziki bawukora nk’umwuga dore ko amasomo bagiye bawukuramo cyangwa abakiwiga ayo babonamo byagiriye akamaro mu buhanzi bwabo ndetse bizeye ko Imana nibafasha imigambi bafite ikajya mu buryo bazaba abahanzi bakomeye bakamenyekana no mu mahanga.

Ati, “Umuziki kuri jye kimwe na bagenzi banjye, wabaye umwuga kuko kuwiga bituma tugira ubumenyi bwinshi muri compostion zinyuranye ndetse bifitiye akamaro istinda Trezzor mu gukora ibihangano . Twese muri Trezzor twize muzika kuko abenshi bize mu bigo by’abapadiri”

Yves na mugenzi we Espoire bo muri Trezzor bageze kure biga umuziki.

Shimagizwa Alain Richard yize inanga ya kizungu (piano classic) akaba anacuranga Guitar Bass, Hategekimana Bertrand na we yize piano classic, Rukengeza Espoire we yize guitar classic ( solo) naho mugenzi wabo Limbanyi Yves akaba yarize kuvuza ingoma za kizungu (classic drumming)

REBA INDIRIMBO LOVE SONG YA TREZZOR:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .