00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda Trezzor ricuranga rock riri kurushaho kwimenyekanisha nyuma yo kwikusanya

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 26 December 2013 saa 11:29
Yasuwe :

Kuva batangira muzika, Itsinda Trezzor rigizwe n’abasore batatu rikora injyana ya Rock irimo n’ikinyafurika, bavuga ko nyuma yo kwegeranya ubushobozi bwo gukora muzika, bagiye kurushaho kwigaragariza abakunda umuziki wabo.
Aganira na IGIHE, Kana Yves ukuriye iri tsinda, yavuze ko babanje gukusanya ubushobozi bwo mu muziki.
Yagize ati: “Twabanje gushyira hamwe ubushobozi no kumenya umuziki bihagije kugira ngo tuzageze ku bakunzi bacu umuziki usukuye kandi igihe ni iki cyageze.”
Kana avuga ko (...)

Kana avuga ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2014, bazashyira hanze album ya kabiri bise “Ubuzima” mu rwego rwo kwerekana ko baje kandi batazasubira inyuma.

Yagize ati: “Kandi twamaze kumenya ko abakunda umuziki wacu biganjemo abakuze, kubera injyana biyumvamo, ariko noneho urubyiruko turuzaniye indirimbo ziri mu njyana yacu ariko turirimba ubutumwa biyumvamo nk’urukundo n’ibindi kandi twizeye ko bazanyurwa.”

Indirimbo “Sinjya kure” bakoranye na Kayiranga Ben wamenyekanye mu ndirimbo “Freedom” Kana avuga ko ari imwe mu ndirimbo zabo zizaba zigize album yabo nshya, kandi bizera ko izakundwa.

Trezzor ni itsinda rikora umuziki w’injyana ya rock, rikaba mu 2009 ryaratangiriye kuririmba mu cyari Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, ubwo abayigize bahigaga.

Zimwe mu ndirimbo za Trezzor zamenyekanye cyane ni nka On Campus, Uw’agaciro, Incuti nziza (bakoranye na Ally Soudy), Winca intege (bakoranye na Jay Polly), n’zindi zigize Album ya mbere yitwa On Campus.

Abagize Trezzor: Kana, Richard na Dany
Kana Yves uririmba mu itsinda Trezzor

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .