00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trezzor irakangurira urubyiruko gukundana ubushishozi

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 16 October 2014 saa 12:38
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kitari gito itsinda rya Trezzor rimaze muri muzika, rirakataje mu guha abakunzi bayo umuziki w’umwimerere uherekejwe n’amashusho.
Itsinda Trezzor rigizwe n’abasore bane bakora muzika mu njyana ya Rock na kinyafurika bakaba bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bise “Iwacu”.
Aganira na IGIHE ,Kana Yves ukuriye iri tsinda yagize ati “Iyi ni ndirimbo ni iya gatanu tumaze gukora izaba iri kuri album yacu ya kabiri. Iyi ndirimbo Iwacu ishingiye ku nkuru mpamo kandi twizeye neza ko (...)

Nyuma y’igihe kitari gito itsinda rya Trezzor rimaze muri muzika, rirakataje mu guha abakunzi bayo umuziki w’umwimerere uherekejwe n’amashusho.

Itsinda Trezzor rigizwe n’abasore bane bakora muzika mu njyana ya Rock na kinyafurika bakaba bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bise “Iwacu”.

Aganira na IGIHE ,Kana Yves ukuriye iri tsinda yagize ati “Iyi ni ndirimbo ni iya gatanu tumaze gukora izaba iri kuri album yacu ya kabiri. Iyi ndirimbo Iwacu ishingiye ku nkuru mpamo kandi twizeye neza ko abafana bacu izabaryohera”.

Yakomeje asobanura ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo buzafasha urubyiruko cyane cyane abihutira gushinga ingo batabanje gufata umwanya uhagije wo kubitekerezaho ari nabyo biba intandaro yo gusenyuka kw’ingo kwa hato na hato.

Ati “Gukunda ni byiza kandi birashimisha ariko biba byiza kurushaho iyo umenye neza uwo mukundana mbere y’uko mubana hato utazicuza ukaba wakwifuza gusubira iwanyu”.

Itsinda rya Trezzor riteganya kuzashyira hanze album yabo ya kabiri izaba yitwa ‘Ubuzima’ mu ntangiriro z’umwaka utaha. Iyi album izaba igizwe n’indirimbo 10 z’amajwi n’amashusho.

Itsinda Trezzor rikora muzika nk’ubucuruzi dore ko bayishyira imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi nk’uko Kana Yves yabitangarije IGIHE.

Zimwe mu ndirimbo za Trezzor zamenyekanye cyane ni nka On Campus, Uw’agaciro, Inshuti nziza (bakoranye na Ally Soudy), Winca intege (bakoranye na Jay Polly), n’zindi zigize Album ya mbere yitwa ‘Wicika intege’.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .