00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamerikakazi babiri binjiye mu itsinda Trezzor ryo mu Rwanda

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 17 February 2016 saa 09:16
Yasuwe :

Itsinda Trezzor rizwiho gukora umuziki w’umwimerere ryinjijemo abacuranzi bashya b’Abanyamerikakazi mu gihe habura igihe gito ngo rishyira hanze album ya kabiri.

Iri tsinda ryamenyekaniye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare. Mu minsi yashize ryari rigizwe n’abahanzi bane barimo Yves Kana-umucuranzi wa gitari akaba n’umuririmbyi, Danny -uvuza ingoma akaba n’umuririmbyi, Espoir-umucuranzi wa gitari solo akaba n’umuririmbyi na Richard-umucuranzi wa piano akaba n’umuririmbyi.

Mu mezi make ashize itsinda rya Trezzor ryungutse abacuranzi bashya b’Abanyamerikakazi, umwe yitwa Keilah Creedon[wihaye izina rya Keza] undi akitwa Lauren Richardson [wiyita Isaro].

Yves Kana, yavuze ko itsinda ryabo nta muhanzi cyangwa umucuranzi riheza ndetse ngo baracyakomeje kwaguka no kongera abacuranzi.

Kana Yves

Ati “Ntabwo turi itsinda ryafunze imiryango turacyakeneye abacuranzi bashya n’abahanzi bafite impano mu muziki. Isaro na Keza ni bashya ariko hari ikintu gikomeye batwongereye mu kazi kacu […] dukora ibitaramo byagutse, turirimba no mu birori binini, tuba dukeneye ikipe yagutse.”

Aba Banyamerikakazi banagaragara mu mashusho y’indirimbo nshya Trezzor yise ‘Urukumbuzi’ ari nayo bazitirira album ya kabiri bateganya gushyira hanze.

Ati “Ni izina rya album yacu ya kabiri tugiye gushyira hanze, ubu icyo turi gukora ni multiplication y’indirimbo no kureba uburyo ibihangano bizasohoka kuri album yacu bizaba bifite ireme ryuzuye hanyuma bigashyirwa kuri iTunes ubundi album ikajya hanze.”

Album ‘Urukumbuzi’ igizwe n’indirimbo icumi atunganyijwe n’abantu batandukanye barimo Producer Pastor P, Nicolas na Bob.

Ije ikurikira iya mbere bise ‘Ubuzima’ yariho nyinshi mu ndirimbo zo mu njyana ya Rock nka “Uw’agaciro”, “Byashyushye”, “Ishimwe”, “Simba”, “Wicika Intege” bafatanyije na Jay Polly n’izindi.

Keilah Creedon[wihaye izina rya Keza]
Lauren Richardson [wiyita Isaro].
Itsinda Trezzor risanzwe ryibanda ku muziki wo mu njyana ya Rock

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .