00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

True D wo muri BMCG aritegura kumurika Album

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 23 June 2013 saa 09:48
Yasuwe :

Umuraperi True D, ubarizwa mu itsinda rya BMCG aritegura gushyira hanze Album ye ya mbere mu mpera z’uyu mwaka.
Mu kiganiro Barick yagiranye na IGIHE, yavuze ko True D yari amaze igihe ahugiye mu gushyira hamwe indirimbo ze zose (mixtape) ari kumwe n’umuraperi Bac-T.
Yagize ati “Ubu True D yabaye True D mushya, wamaze gukura uzi n’icyo ashaka muri muzika ye. Ubu ari gutegura kumurika album izasohoka uyu mwaka”.
True D, biherutse gutangazwa ko ari mu rukundo n’umuhanzi Babla, yamaze gushyira (...)

Umuraperi True D, ubarizwa mu itsinda rya BMCG aritegura gushyira hanze Album ye ya mbere mu mpera z’uyu mwaka.

Mu kiganiro Barick yagiranye na IGIHE, yavuze ko True D yari amaze igihe ahugiye mu gushyira hamwe indirimbo ze zose (mixtape) ari kumwe n’umuraperi Bac-T.

Yagize ati “Ubu True D yabaye True D mushya, wamaze gukura uzi n’icyo ashaka muri muzika ye. Ubu ari gutegura kumurika album izasohoka uyu mwaka”.

True D, biherutse gutangazwa ko ari mu rukundo n’umuhanzi Babla, yamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri nshya yise "La Revolution" n’indi yise Africa, zizagaragara kuri iyo album.

Umuraperi True D, usanzwe ukorera muri BMCG

Kwamamaza

Kwamamaza

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .