00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na
Kuya 14 June 2012 saa 11:50
Yasuwe :

Amazina ye Nyakuri ni Joshua Pyndji. Izina ry’ubuhanzi ni True D (Disciple). Itariki yavukiyeho: 02 June 1991.
Mu buzima busanzwe:
Yavukiye muri Congo, ariko ubuzima bwe bwose yari muri Tanzania Arusha. Se ni uwo muri congo naho nyina ni umunyarwandakazi. Akaba ari umwana wa 7. Afite imyaka 20 akaba yiga I Butare muri NUR, aho ari gukora busness administration. Umukino akunda gukora ni football… yashakaga kubigira umwuga ariko ntibyamushobokeye.
Mu Muziki:
Yatangiye kurapa afite imyaka (...)

Yatangiye kurapa afite imyaka 17 ariko yandika amalyrics ye. Yinjiye muri studio bwa mbere umwaka ushize aza kwiga I Butare muri NUR. I butare yatangiye arapira inshuti ze mu tubyiniro n’utubare tw’i Butare n’ahandi.

Yagiye akora ibitaramo biciriritse muri Auditorium ya Kaminuza i Butare abikorera abanyeshuri baho… Inshuti ye yitwa Gael wakoranaga na Barick niwe watumye ahura na we… batangira gukorana by’igerageza.

Ubu yamaze gusinyana Kampani nshya yo Barick yitwa BMCG (Barick Music Creation Group). Ubu True D ari gukora ibihangano bitandukanye mu rwego rwo kwigaragaza mu bitaramo byinshi hirya no hino I Kigali. Uburyo yigaragaza mu bitaramo, niwo mwihariko we mu buhanzi bwe bwa Hip Hop.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .