00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Baramutse banshyize muri Guma Guma nahita nyitwara ntakabuza-Uncle Austin

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 27 November 2013 saa 09:45
Yasuwe :

Uncle Austin, umwe mu bahanzi bazwi cyane mu njyana ya Afrobeat, akaba n’umushyushyarugamba kuri radiyo K-fm, yatangarije IGIHE ko ni aramuka agiye mu bazahatanira Guma Guma muri 2014, azayitwara ntakabuza. Austin yagize ati: “Nubwo ari ubwa mbere naba ngiye muri iri rushanwa ndabizi ko ndigiyemo nahita nyitwara. Muri 2014 ho ndabizi neza nahita nyitwara byakwanga byakunda, kereka batanshyizemo gusa.”
Yakomeje avuga ko yemeza ko aramutse agiyemo abandi bagiye bajyamo inshuro nyinshi bifuza (...)

Uncle Austin, umwe mu bahanzi bazwi cyane mu njyana ya Afrobeat, akaba n’umushyushyarugamba kuri radiyo K-fm, yatangarije IGIHE ko ni aramuka agiye mu bazahatanira Guma Guma muri 2014, azayitwara ntakabuza.

Austin yagize ati: “Nubwo ari ubwa mbere naba ngiye muri iri rushanwa ndabizi ko ndigiyemo nahita nyitwara. Muri 2014 ho ndabizi neza nahita nyitwara byakwanga byakunda, kereka batanshyizemo gusa.”

Yakomeje avuga ko yemeza ko aramutse agiyemo abandi bagiye bajyamo inshuro nyinshi bifuza kiriya gikombe ndetse bizera ko bazagitwara uyu mwaka bahita bicuza impamvu batagitwaye mbere atarajyamo.

Ati: “Nyine ubundi baba batuje bazi ngo kiri hagati y’abantu babiri cyangwa batatu ariko njye ninjyamo nzabihindura bumirwe.”

Uyu muhanzi uzwi mu indirimbo nka “Nzakwizirikaho”, “Ndafuha”, “Uteye ubusambo” n’izindi, nta narimwe yari yagaragara mu bahatanira irushanwa ritegurwa na BRALIRWA ryiswe “Primus Guma Guma Super Star” mu marushanwa atatu yose amaze kubaho.

Austin yanatangarije IGIHE ko agiye gusohora amashusho y’indirimbo eshatu mu kwezi kumwe ku ukuboza konyine. Arizo; “Uteye ubusambo” amashusho yayo yarangije gufatwa, “amaherezo” yakoranye na Riderman ari nawe wegukanye igikombe cya, Guma Guma Super Star 2013, nayo amashusho yayo ararangira mu impera z’iki cyumweru, ndetse na “Umugisha w’undi” nayo ikazakorwa mu cyumwe gitaha.

Primus Guma Guma Super Star, ni rimwe mu marushanwa ateza abahanzi nyarwanda imbere, rimaze kubaho inshuro eshatu; uyu mwaka wa 2013 ryatwawe numuraperi w’umurasta Riderman; 2012 ryari ryatwawe na King James, naho 2011 ryari ryatwawe na Tom Close ku nshuro yaryo ya mbere ribaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .