00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkundura y’amagambo kuri Uncle Austin n’abategura Salax Awards

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 10 August 2016 saa 09:00
Yasuwe :

Umuririmbyi Uncle Austin uri mu b’imbere bafite imbaraga mu njyana ya Afrobeat yasohoye inyandiko ndende ikubiyemo agahinda gakomeye yatewe n’abategura ibihembo bya Salax Awards, arabashinja kubogama no kwica umuziki nkana ku nyungu zabo bwite.

Ubuyobozi bw’Ikirezi Group itegura Salax Awards bwatangaje urutonde rw’abahatanira ibi bihembo ku nshuro ya karindwi kuwa Gatandatu tariki ya 6 Kanama 2016. Urutonde rukimara kujya hanze benshi bahise barunenga binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bahurizaga ku ngingo y’uko rubogamye abandi bakavuga ko batiyumvisha impamvu ibyiciro bimwe byakuwemo.

Uncle Austin utagaragara mu cyiciro na kimwe muri 13 bihatanirwa uyu mwaka, yanditse kuri Facebook amagambo arimo ubukana n’uburakari bwinshi avuga ko abategura Salax Awards badakoresha ibipimo bihamye mu guhitamo abahanzi bahembwa.

Yabashinje kubogama no gutanga ibihembo hadakoreshwejwe ukuri nyamara berekana ko ikigamijwe ari uguteza imbere umuziki. Ati “Tuvugishe ukuri, nturebe ngo ni Austin ubivuze, reba kandi uvuge uti kuki dukomeza kurebera amafuti ya aba bantu bategura Salax Awards n’ibindi nkabyo buri gihe?”

Yatanze ingero z’abahanzi bagiye bimwa ibihembo mu myaka yatambutse kandi bari bafite ibikorwa bibemerera guhembwa ari naho ahera anenga abategura Salax Awards.

Ati “Ndibuka bima Naason igihembo agikwiye afite indirimbo zari zikunzwe nka Nyigisha na Amatsiko, ndibuka iya mbere yo sinavuga. Ndibuka igihe bimye Urban Boys igihembo bafite Indahiro na Umwanzuro; ndibuka Shanel bamuca amazi afite Ndarota, ndibuka baca amazi Nzakwizirikaho , Ibihe byose n’izindi. Ndibuka rimwe bima Riderman igihembo agikwiye…”

’Ibimenyetso ku batanga amafaranga bagahabwa ibihembo’

Uncle Austin yashimangiye ko afite ibimenyetso byerekana ko hari abahanzi bahabwa ibihembo babanje gutanga amafaranga nk’ikiguzi nyamara ababizi bakabirenza amaso bagaceceka.

Yagize ati “Ni benshi bamaze kugura awards batazitwara bazikwiye tukagira n’ibimenyetso by’uko zaguzwe tugaceceka dushaka kwerekana ko twitwara neza kandi tugira ikinyabupfura […] buri gihe ngo ntituvuge tudatuma abanyamakuru batwanga kuko muri Ikirezi Group harimo abanyamakuru benshi kandi bakorana n’abandi benshi.”

“Nimba mufite umutima woguteza imbere muzika nimureke ubuswa bwanyu mukomeje kugaragaza mutuma abahanzi benshi bacika intege kuko mutuma abaturage badakunda ibihangano byabo bakeka ko kuba umuhanzi atagiyemo ari uko ari umuswa.”

Mu gutangaza abahanzi bahatanira Salax Awards, Emma Claudine uyobora Ikirezi Group yasobanuye neza ko abatoranyijwe ari umusaruro w’amatora yakozwe n’abanyamakuru 25 muri 40 bari bohererejwe impapuro z’itora. Yanavuze ko bifashishije akanama ngishwanama kari kagizwe n’inyangamugayo zirimo impuguke mu by’umuziki mu Rwanda bityo bemeza byeruye urutonde rw’abahatana.

Ku magamabo Uncle Austin yatangaje, Mike Karangwa umwe mu bagize ubuyobozi bwa Ikirezi Group yamusubije agira ati “Biratangaje kuba uvuga amagambo nk’aya! Ikibazo nakubaza ni kimwe mbere yo gushaka kubeshya abantu ushingiye ku marangamutima yawe. Austin iyo uza kuba nominated [gutoranywa] wari kuba utangaza amagambo nk’aya?”

Abategura amarushanwa bose banga Uncle Austin?

Mu bihembo bitangirwa mu Rwanda n’andi marushanwa akomeye y’umuziki, nta gihembo Uncle Austin aragenerwa mu bizwi. Mu myaka igera ku icumi amaze aririmba, ntarahabwa igihembo ndetse akenshi ntagaragara mu bahatana.

Mike Karangwa umwe mu batunzwe urutoki muri Ikirezi Group, yabajije uyu muhanzi niba amarushanwa yose avuga ko ategurwa mu buryo bubogamye abayakora bamwanga.

Mike Karangwa yibukije Uncle Austin[utarahabwa igihembo na kimwe mu muziki kuva yatangira kuririmba] ko abahanzi ibihumbi bari mu Rwanda bose batahatanira Salax Awards. Yanamusabye kugira umuco wo kujya abanza kugenzura ibyo avuga nk’uko Bibiliya ibitegeka.

Uncle Austin yijunditse abategura Salax Awards

Ati “None se abo uvugira bagutumye? Ese uri umuvugizi wabo? Ese Austin abantu bose bategura amarushanwa uvuga barakwanga? Ese abahanzi ibihumbi bari mu Rwanda bose bajya mu irushanwa rimwe bigakunda? ibyo uvuga byose ni amarangamutima yawe kandi biba byiza kugenzura ibyo uvuga nk’uko bibiliya ibiduhamo inama. Wowe kora akazi abandi nibo bazagushima naho ubundi byaba ya ntero y gutera wiyikiriza. Ku rundi ruhande ariko ndakumva kuko umuntu wese uri frustrated yagenza nkawe. Komera mu kazi!”

Uncle Austin yashimiye bamwe mu gisebe…

Umuririmbyi Koudou [Victor Fidèle wahoze muri The Brothers] yunze mu rya Uncle Austin gusa amusaba kutagira byinshi atekereza kuri iri rushanwa. Ati “Iyo abahanzi baba bavuga rumwe cyangwa bafite aho babarizwa hazwi, ntabwo ibi byose twabitindaho!.Salax Awards ni imwe mu byo benshi bavuga ko bizamura muzika nyarwanda! Ese ko imaze igihe ihagaze byabujije umuziki kuvugwamo ibibazo bitanagaragaza kuzakemuka?”

Yongeraho ati “Kuba byonyine ikompanyi runaka yicara igakora urutonde rw’abahanzi ishaka gukoresha, ikarusabiraho inkunga, ikabyamamaza muri abo bahanzi nta numwe uhagurutse ngo abaze impamvu izina rye rikoreshwa atabizi ahubwo ugasanga baburana ko batashyizwe ku rutonde. Ni ikikwereka uko abahanzi bemera kuba business tools [ibikoresho by’ubucuruzi] z’abandi.”

Yavuze ko mu buryo bw’amategeko umuhanzi yagakwiye kujya yibona mu gikorwa runaka akabanza akabaza impamvu izina rye ryakoreshejwe mbere y’uko aburana asaba no gushyirwa mu bitamufitiye inyungu.

Ati “Mu mategeko hari uhagurutse akabaza impamvu yifashishwa mu kwamamaza event [igikorwa] atabizi twabona ubundi bwoko bw’ibitekerezo. Nsa nk’ufata umwanzuro ku byo nanditse, abahanzi nibahumuke naho ubundi sharp investors[abakerebutse mu bucuruzi] barabacuruza mwumirwe.”

Ibihembo bya Salax Awards bizatangwa ku wa 23 Ukuboza 2016. Byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2008, byaherukaga kuwa 28 Werurwe 2014 ubwo hahembwaga abitwaye neza mu mwaka wa 2013.

Uncle Austin yenyegeje umuriro...

Urutonde rw’abahatanira ibihembo bya Salax Awards 2016


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .