00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uncle Austin arifuza ko umukobwa we yazayobora u Rwanda

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 19 December 2015 saa 03:45
Yasuwe :

Luwano Tosh uzwi nka Uncle Austin arifuza ko umwana w’umukobwa aheruka kwibaruka yazaba Perezida w’u Rwanda agaca agahigo ko kuba umugore wa mbere uyoboye iki gihugu.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 7 Ukuboza 2015 nibwo Mwiza Joannah, umukunzi mushya wa Uncle Austin yabyaye umukobwa.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na KT Radio yavuze ko yishimiye kubyara umwana w’umukobwa akaba amwifuriza kuzaba umuyobozi ukomeye cyangwa umuhanzi mpuzamahanga.

Uncle yagize ati “Nishimiye kwibaruka umukobwa, ndifuza ko yazaba Perezida w’u Rwanda agaca agahigo ko kuba umugore wa mbere uyoboye iki gihugu cyacu.”

Ngo atabaye umunyepolitiki ukomeye, Uncle Austin yifuza ko umwana we yazaba umuhanzi w’icyamamare.

Ati “Aramutse atabaye umunyapolitike nk’uko mbimwifuriza, nakwishimira ko yaba umuhanzi mpuzamahanga ukomeye.”

Uncle Austin yasobanuye ko ari uruhare rwa buri mubyeyi kurera umwana we ndetse akanamutegurira ejo hazaza heza kugira ngo bizabatere ishema kubona umwana wabo yarabaye umuntu ukomeye.

Uyu mukobwa wavutse, abaye umwana wa kabiri uzwi Uncle Austin yabyaye ku bagore batandukanye. Uncle Austin yatandukanye na Mbabazi Liliane bafitanye umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka icumi.

Uyu ni we uherutse kubyara na Uncle Austin

Kugeza ubu, uyu muhanzi ntaratangaza izina ry’umwana we gusa ngo igihe n’ikigera azarishyira hanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .