00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uncle Austin uteganya kurushinga Isi yamwigishije kubabarira

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 27 March 2015 saa 01:06
Yasuwe :

Imyaka 29 Luwano Tosh uzwi mu muziki nka Uncle Austin amaze ku Isi ngo hari amasomo akomeye yize arimo kumenya kwihangana, kubabarira no kutabika inzika nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga.

Uncle Austin wavutse tariki ya 27 Werurwe 1986, avuga ko uyu ari wo munsi ukomeye mu buzima bwe kuva yabaho ngo kuko yumva asa n’uwazutse. Ati “Uyu munsi njyewe ntabwo mbifata nko kwizihiza amavuko yanjye, ndumva nsa n’uwazutse. Ndi mushya, haba mu buzima busanzwe no mu muziki. Hari byinshi byahindutse mu buzima bwanjye”

Mu kiganiro na IGIHE, Uncle Austin wujuje imyaka 29 avuga ko hari ibintu byinshi yigiye ku Isi nyuma y’amasomo yahawe n’ababyeyi n’andi yabonye mu ishuri. Igikomeye kurusha ibindi Isi yamwigishije ngo ni ukubabarira.

Ati “Ku Isi hari abantu benshi bafite umutima mwiza ariko hari n’abagome. Hari ubuhemu bwinshi, inshuti zihemukira inshuti zazo, haba kubabazanya no guhemukirana ariko hejuru ya byose naje gusanga kubabarira biruta byose. Kutabika inzika buriya ni byo biba muri njyewe kurusha ibindi byose, na Bibiliya irabivuga”

Mu buzima bwe. Ishimwe rikomeye afite ni ukuba afite nyina umukunda kurusha abandi bose ku Isi ndetse ngo ni we wamubaye hafi mu bihe bikomeye byo gufungwa yagiye anyuramo muri 2014.

Ati “Mu mwaka ushize, biriya bibazo nanyuzemo byaranshegeshe cyane, hari abantu benshi bambaye hafi ariko nta warushije mama wanjye kunkurikirana no kumpangayikira. Ni umugore w’umunyembaraga, unkunda, undwanirira, nta kintu na kimwe atarankorera kuva navuka”

Inyiturano ashaka kuzaha nyina, ngo ni ukumwubakira inzu y’ubucuruzi muri Uganda ndetse byazanamushobokera akamwubakira iyo guturamo mu Rwanda .

Yagize ati “Nubwo amaze imyaka ibiri arwaye buriya akunda akazi cyane. Ni umugore ukunda gukora business, nibinshobokera nzamwubakira inzu ya business muri Uganda. Ikindi ni uko nifuza kuzamwubakira inzu hano mu Rwanda, akahatura abona ikintu cyose akeneye kivuye mu maboko y’umwana we”

Ku myaka 29 y’amavuko, ngo Uncle Austin ategereje kubona umugeni umwizihiye ubundi bitarenze mu myaka ibiri agahita arushinga.

Ati “Nindamuka mbonye umugeni mwiza, ufite ibyo nifuza ku mukobwa nzahita mugira umugore. Business zanjye n’ibyo ndi gupanga nibigenda neza, nakora ubukwe mu myaka ibiri”

Muri muzika, Uncle Austin arateganya gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ihangane’, nyuma yayo akazakurikizaho indi mishinga afite muri studio.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .