00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uncle Austin yongeye gutabwa muri yombi akekwaho ubuhemu

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 2 June 2014 saa 08:23
Yasuwe :

Umuririmbyi uzwi ku izina rya Uncle Austin, yatawe muri yombi na Polisi, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 1 Kamena 2014 i Kigali akekwaho icyaha cy’ubuhemu. Umunyamakuru wa IGIHE yagerageje guhamagara Uncle Austin inshuro nyinshi kuri telefoni ye igendanwa asanga itari ku murongo.
Polisi y’u Rwanda yemeje aya amakuru ivuga ko baraye bafashe Uncle Austin.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Supt. Modeste Mbabazi yagize ati: “Kuba byo nibyo, akurikiranweho icyaha cy’ubuhemu , (...)

Umuririmbyi uzwi ku izina rya Uncle Austin, yatawe muri yombi na Polisi, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 1 Kamena 2014 i Kigali akekwaho icyaha cy’ubuhemu.

Uncle Austin yongeye gutabwa muri yombi akekwaho ubuhemu

Umunyamakuru wa IGIHE yagerageje guhamagara Uncle Austin inshuro nyinshi kuri telefoni ye igendanwa asanga itari ku murongo.

Polisi y’u Rwanda yemeje aya amakuru ivuga ko baraye bafashe Uncle Austin.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Supt. Modeste Mbabazi yagize ati: “Kuba byo nibyo, akurikiranweho icyaha cy’ubuhemu , yararezwe kuri polisi, polisi yamuhamagaye inshuro 3 yanga kwitaba, hitabazwa ubushinjacyaha na bwo butanga urupapuro rwo kumufata.”

Mbere gato yo gutabwa muri yombi, Uncle Austin yari mu byishimo bya weekend

Ni ubugira kabiri Uncle Austin atabwa muri yombi muri uyu mwaka kuko kuwa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2014 yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda arafungwa. Yari akurikiranweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, aza kurekurwa nyuma y’iminsi ine yemeye kwishyura no gucibwa amande.

Ingingo ya 322 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubuhemu ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .