00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uncle Austin yigishije kuririmba Radio, nawe amurusha kumenyekana

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 6 July 2012 saa 01:22
Yasuwe :

Umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda mu njyana ya Afrobeat Uncle Austin yatangaje ko yishimira kuba yariganye imyaka itatu mu mashuri yisumbuye muri Uganda n’umuhanzi Radio uri mu itsinda Goodlyfe rimaze kumenyekana cyane muri Afurika y’I Burasizazuba rikomoka muri Uganda, ariko kandi ngo Radio yamurushije kumenyekana.
Ibi Unlce Austin yabitangaje ubwo aba bahanzi bataramiraga Abanyarwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2012 mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere, kuri Stade (...)

Umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda mu njyana ya Afrobeat Uncle Austin yatangaje ko yishimira kuba yariganye imyaka itatu mu mashuri yisumbuye muri Uganda n’umuhanzi Radio uri mu itsinda Goodlyfe rimaze kumenyekana cyane muri Afurika y’I Burasizazuba rikomoka muri Uganda, ariko kandi ngo Radio yamurushije kumenyekana.

Ibi Unlce Austin yabitangaje ubwo aba bahanzi bataramiraga Abanyarwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2012 mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere, kuri Stade Amahoro i Remera.

Muri iki gitaramo, Uncle Austin yavuze ko n’ubwo yiganye n’aba bahanzi bwose, ubu abona ko bamurusha kumenyekana. Yagize ati:”Twize mu ishuri rimwe mu wa Kabiri, mu wa Gatatu no mu wa Kane. Twiganye i Jinja namwigishije kuririmba ariko andusha ubustar.”

Aya magambo yemejwe na Radio watangaje koko biganye muri iyo myaka. Radio yavuze kandi ko yaje guhita yigana na Weasle nuko biyemeza gutangira itsinda rya Goodlyfe, ari nabwo baje kwamamara batyo. Uncle Austin we yaje kuza mu Rwanda atangira akora kuri Radio ari nako yatangiye guhanga no kumenyekanisha ibihangano bye bya kera.

Aganira na IGIHE, Uncle Austin yavuze ko yishimiye kuba abantu bitabiriye iki gitaramo yatumiyemo abahanzi b’inshuti ze biganye cyagenze neza. Yagize ati:”Abantu uko baje kose nabyishimiye.”

Muri iki gitaramo, umuhanzi Jackie Chandiru nawe yaririmbye hamwe na Washington (utunganya indirimbo wo muri Uganda) n’abandi bahanzi Nyarwanda nka Jay Polly, Dream Boyz, Stf/Sergent Robert, Bruce Melodie, Urban Boyz n’abandi.

Iki gitaramo cyatewe inkungaikomeye na MTN hamwe na AIR Uganda.

Uncle Austin aririmba
Uncle Austin muri iki gitaramo yaririmbye Live karahava
Weasle na Radio baririmba

Foto: Muzogere Plaisir


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .