00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iminsi Uncle Austin yamaze mu buroko yamusigiye isomo rikomeye

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 19 April 2014 saa 04:57
Yasuwe :

Uncle Austin yatawe muri yombi bwa mbere mu buzima bwe mu ntangiriro za Mutarama 2014 amara mu buroko iminsi igera kuri ine. Igihe cyose yamaze mu maboko ya Polisi akurikiranwe gutanga sheik itazigamiye, yamusigiye isomo rikomeye dore ko yanahandikiye indirimbo izasohoka mu kwezi gutaha.
Mu kiganiro Uncle Austin yagiranye na IGIHE yadutangarije ko mu gihe cyose yamaze acumbikiwe na Polisi hari byinshi yahaboneye birimo kumenya uburyo abana n’abantu, kutagira umuntu yizera ku isi, kumenya (...)

Uncle Austin yatawe muri yombi bwa mbere mu buzima bwe mu ntangiriro za Mutarama 2014 amara mu buroko iminsi igera kuri ine. Igihe cyose yamaze mu maboko ya Polisi akurikiranwe gutanga sheik itazigamiye, yamusigiye isomo rikomeye dore ko yanahandikiye indirimbo izasohoka mu kwezi gutaha.

Mu kiganiro Uncle Austin yagiranye na IGIHE yadutangarije ko mu gihe cyose yamaze acumbikiwe na Polisi hari byinshi yahaboneye birimo kumenya uburyo abana n’abantu, kutagira umuntu yizera ku isi, kumenya kuvuga ibikwiye ibidakwiye akabireka, gushishikariza abahanzi bagenzi be kurushaho kuba inyenyeri za rubanda n’ibindi.

Uyu muhanzi mu minsi yamaze mu buroko, yahandikiye indirimbo yise Umwere ikaba izasohoka mu kwezi gutaha kwa Gicurasi. Ati, “Umwere, ni indirimbo ivuga ko ntari umwere ariko nkanavuga ko nawe utari umwere. Impamvu ni uko, umuntu wese uri hariya hantu aba avuga ko ari umwere, akenshi usanga buri wese atari umunyacyaha cyangwa arengana.”

Akomeza agira ati, “Hariya abarengana baba bahari kandi pe gusa n’abanyabyaha baba bahari. Ubundi iyo uri kuri station ya Police ntabwo uba ufunzwe, ahubwo baba bakirimo kugukekaho icyaha. Iyo kiramutse kiguhamye nibwo uhinduka umugororwa nyine ukajya ahantu bagomba kuguha amasomo akugorora kugira ngo ibyo wakoze utazabisubira.”

Uyu muhanzi ashyize hanze indirimbo Utamu yakoranye na Bruce Melody, igihe cyose yamaze mu buroko yaje kubona ko nta muntu akwiye kwizera ku isi dore ko uwo wita inshuti magara ari we ukwifuriza inabi, akagucurira imigambi yo kukwangisha rubanda no kuguhemukira.

Ati, “Nabaye hariya hantu kandi isomo nakuyemo ni uko ntashobora gupfa kwizera umuntu uwo ari we wese, n’inyoni iyo ariyo yose. Abantu ntabwo ari beza, uwo ukeka ko ari umwizerwa ni we uguhemukira, uwo wita inshuti yawe magara ni we ukugambanira, akwifuriza inabi. Irindi somo nahakuye ni uko ngomba kujya nirinda kuvuga ibitari ngombwa, gukorana business n’abantu badakwiye kandi nkaba nsaba n’Abanyarwanda bose kubyitwararikaho ahubwo bagaharanira gukora ikintu giteza imbere igihugu muri rusange, tukimika icyiza, ikibi tukacyamaganira kure.”

Uretse kuba yarahakuye isomo ryo kutagira umuntu yizera ku isi, Uncle Austin arasaba abahanzi bagenzi be kwitwararika birinda ikintu cyose cyatuma bagwa mu moshya bakaba bafungwa kandi ari bo bagakwiye kuba umuyoboro w’amahoro no kwigisha abafana babo icyabateza imbere.

Ati, “Abahanzi bagenzi banjye icyo nababwira ni uko hariya hantu ari habi cyane, kandi igihe uzagirayo n’ikizatuma ujyayo akenshi kiza gitunguranye, ushobora kujyanwayo uzira ubusa ariko kandi kwitwararika ni ngombwa nk’umuntu w’icyitegererezo mu gihugu.”

Mu buhanzi bwe, Uncle Austin yihaye undi murongo mushya wo gukora indirimbo atareba ku isoko ryo mu Rwanda gusa ahubwo agiye kwita ku muziki uzamumenyekanisha mu mahanga akanabona amahirwe atuma amenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Ati, “Urabona mu Rwanda iyo bamaze kukumenya bahita bumva haza undi muhanzi na we bakamukunda, niyo wakomeza gukora cyane ubaguma mu mitwe ariko bisaba izindi mbaraga zikomeye kugira ngo bagukunde no hanze y’u Rwanda umenyekane. Ubu intego yanjye ni ugukora uko nshoboye ngakora umuziki kuburyo n’abatazi Ikinyarwanda bagomba kunkunda. Intego ni ukureba ko nakora ibyanyura n’abatazi ururimi rwacu wenda mu myaka ibiri nzagera ku rwego rwo kuba nabona amahirwe yo guhatanira ibihembo bya channel o cyangwa MTV Mama’s.”

Yasoje agira ati, “Intego yanjye si mu Rwanda gusa kuko hano baragukunda bakanakunda ibihangano byewe ariko kugira ngo bazabishime ni intambara mu gihe ahandi bagukunda, bagakunda ibihangano byawe ndetse bakanashimira ingufu uba wakoresheje.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .