00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafana bategereje Urban Boyz ku ivuko mu gitaramo cyo kumurika ‘Adamu na Eva’

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 November 2016 saa 05:20
Yasuwe :

Nyuma y’aho itsinda rya Urban Boyz ritangaje ko rigiye gushyira hanze album ya ryise ‘Adamu na Eva’ mu gitaramo gikomeye kizabera mu Mujyi wa Huye, abafana bo muri aka Karere bavuga ko biteguye kwereka urukundo rukomeye aba bahanzi bagiye gutaramira ku ivuko.

Safi, Nizzo na Humble Jizzo bibumbiye hamwe muri iryo tsinda bamaze imyaka igera ku munani bakora umuziki, bagiye gutaramira mu Karere ka Huye, aho batangiriye umuziki mu mwaka wa 2008.

Icyo gitaramo kizaba kuwa Gatandatu taliki ya 3 Ukuboza 2016, mu nzu Mberabyombi y’Akarere ka Huye, aho biteganyijwe ko kizatangira ki isaha ya saa cyenda zo ku gicamunsi, kizagaragaramo n’abandi bahanzi barimo Riderman, Charly& Nina ndetse na Dj Pius.

Bamwe mu bakunzi ba Urban Boyz bo mu Karere ka Huye, babwiye IGIHE ko icyo gitaramo biteguye kuzacyitabira ku bwinshi kandi ari n’umwanya wabo wo kwereka Urban Boyz urukundo bayifitiye.

Assouman Mwiseneza yagize ati “Urban Boyz ndayikunda cyane, kandi narabashyigikiye cyane muri Guma Guma, […] igitaramo cyabo turacyishimiye cyane, kuko ni abavandimwe bacu, kandi tuzaza kubana nabo no kubashyigikira tubereka ko i Huye tubakunda”.

Solange Nirere na we yagize ati “Ubundi ibintu byo gukunda umuziki n’abahanzi byanjemo kubera Urban Boyz, igitaramo cyabo ndabizi ko kizaba, kuko numvise kuri radiyo babivuga. Nzacyitabira, ahubwo ndumva gitinze kuba, kuko kuba nabo barahisemo kuza hano i Butare kumurika album, ni uko bahakunda kandi ni ku ivuko, nta mpamvu yo kuhibagirwa rero”.

Alphonse Mpendwanzi, umwe mu bafite uruhare rukomeye mu itegurwa ry’iki gitaramo avuga ko cyateguwe mu rwego rwo gususurutsa abakunzi b’umuziki mu Karere ka Huye ndetse ngo biteze ko kizagenda neza ku buryo abazacyitabira bazataha bishimye.

Mpendwanzi usanzwe ufite inzu icuruza ibyuma by’umuziki yitwa Electronic Data System, avuga ko yiyemeje kujya ategurira Abanye-Huye ibitaramo byinshi, kandi nta muhanzi uzongera kuvunika avana ibyuma i Kigali, kuko nabo basigaye babifite.

Yagize ati “Tuzaboneraho n’umwanya wo kwerekana ko dusigaye dufite ibyuma bimeze neza, kuko ubundi abahanzi bajyaga baturuka i Kigali bakaza bikorereye ibyuma, ariko turashaka kubereka ko ibyuma muri Huye tubifite kandi natwe dukunda umuziki, kandi twiyemeje gufatanya nabo”.

Mu kiganiro na IGIHE, Humble Jizzo, yavuze ko icyo gitaramo kizaba gifite umwihariko, mu rwego rwo gushimisha abafana by’umwihariko abanyeshuri bari mu biruhuko.

Yagize ati “Mbere na mbere tubazaniye igikombe cyacu kandi cyabo duherutse kwegukana muri PGGSS, tuzakizengurukana mu mujyi hose no mu bindi bice bya Tumba, Rango n’ahandi. Ikindi ni uko tubazanyiye Album yacu ya gatandatu, twari tumaze igihe tutahagera, turabakumbuye muri rusange kandi twiteguye kubashimisha. Igitaramo kizatangira kare ku buryo yaba abana bato, urubyiruko , ababyeyi, abana bari mu biruhuko bazabasha kucyitabira, kuko saa cyenda kizaba gitangiye”.

Urban Boyz ubwo yamurikaga album yise 'Kelele' mu mwaka wa 2012

Album ya gatandatu Urban Boyz igiye gushyira hanze izaba igizwe n’indirimbo icumi z’indobanure, zizaba ziganjemo izifite amazina n’amwe mu magambo yiganjemo ayo mu rurimi rw’Icyongereza.

Iyo album izaba igizwe n’indirimbo zirimo ‘Call Me’, ‘So Good’, ‘Till I Die’, ‘Adamu na Eva’, ‘Aragiye’, ‘Show Me Love’, ‘Nkunda Ibyo Bintu’, ‘Pete Kidole’, na ‘Narihanaguye’.

Kwinjira muri icyo gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu (3 000 Frw) muri VIP, naho ahasanzwe ni ibihumbi bibiri (2 000 Frw).

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .